Home Ubutabera IBUKA iribaza ku butabera bw’Ubufaransa

IBUKA iribaza ku butabera bw’Ubufaransa

0

Nyuma y’ifungurwa rya Bucyibaruta Laurent wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi IBUKA, uribaza ku butabera bw’Ubufaransa budashobora kuvuza umuntu ufunzwe bugahitamo kumufungura kandi yarahamijwe ibyaha.

Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari amaze amezi abiri afunzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside mu rubanza rwabereye mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango IBUKA Bwana Naphtal Ahishakiye avuga ko bamenye amakuru y’irekurwa rya Bucyibaruta ariko ko ‘adashimishije.’

Ati: “Nka IBUKA mu by’ukuri twabibonye. Ni ibintu bidashimishije kandi ubona ko ari ibintu byabaye nk’intwaro yo kurekura abantu bitwaje ko runaka arwaye.”

Avuga ko ubusanzwe ahantu hose bafungirwa abantu, haba hari n’ibitaro cyangwa ubundi buryo bwo kubavura.

Kubarekura ngo bararwaye kuri IBUKA ntibikwiye kuko baba bashobora kuvurwa kandi banafunzwe.

Ahishakiye kandi avuga ko abacamanza bagombye kwibuka ko abo bantu barekura ngo bajye kuvurirwa hanze, ari abantu bahamijwe icyaha cya Jenoside kandi ko ari icyaha kidasaza.

Yungamo ko mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’abasaza bakuze cyane ndetse n’abarwayi bari barembye.

Abajijwe niba atabona ko ubutabera bwigenga, bityo ko bufite uburenganzira ku cyemezo bwafata, Napthal Ahishakiye avuga ko rwose bizwi kandi byemerwa hose ko ubutabera bwigenga ariko ngo abacamanza bagombye kujya bazirikana uburemere bw’icyaha umuntu wakoze Jenoside aba yarakoze.

Taliki 09 Gicurasi 2022, nibwo Ubucamanza bw’u Bufaransa bwatangiye kuburanisha Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi,

Mu Ukuboza 2018 umucamanza Alexandre Baillon yemeje ko Bucyibaruta atangira kuburanishwa.

Ni icyemezo cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi.

Urubanza rwa Bucyibaruta ni rumwe mu zo Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwahaye u Bufaransa ngo buzaziburanishe mu myaka 13 ishize. Kuva ku wa 20 Ugushyingo 2007 nta kintu cyari cyarakozwe.

Laurent Bucyibaruta yavutse mu 1944, aba Perefe wa Gikongoro ku wa 4 Nyakanga 1992.

Yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, akaba n’umukuru w’Interahamwe zishe Abatutsi mu 1994 muri iriya Perefegitura.

Yashinjwaga uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi basaga 50.000 biciwe mu ishuri rya Murambi ku itegeko rye.

Ngo yabanje kubashishikariza kuhahungira bizezwa kuhafashirizwa, ariko nyuma baza kuhicirwa n’Abajandarume, Abapolisi n’Interahamwe.

Yashinjwe  kandi uruhare mu kwica Abatutsi muri Paruwasi za Cyanika na Kaduha, kimwe n’Abatutsi biciwe i Kibeho.

U Bufaransa bwashinjwe kenshi kugenda biguru ntege mu gukurikirana imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi kubona ibimenyetso bitarananiranye.

Dosiye ya Bucyibaruta Laurent yoherejwe mu Bufaransa mu 2007, ariko nyuma y’imyaka irenga 10 urubanza rwari rukiri mu iperereza ry’ibanze.

Yahungiye mu Bufaransa mu 1997.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLeta yashyizeho igicero ntarengwa ku mashuri abanza n’ayisumbuye
Next articlePerezida Putin yarusimbutse
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here