Tariki ya 7 y’ukwa munani: Ubushinwa burimo kurushanwa mu koga mu buryo burimo ubugeni (ubuhanzi), ku munsi wa 15 w’imikino Olempike ya Tokyo 2020Tariki ya 27 y’ukwa karindwi: Italo Ferreira wa Brazil ari kunyonga iki gikoresho cyo muri uyu mukino wo ku mazi muri kimwe cya kabiri ahanganyemo na Owen Wright wa Australia, ku mwaro wa TsurigasakiTariki ya 2 y’ukwa munani: Mutaz Essa Barshim wa Qatar (ibumoso) na Gianmarco Tamberi w’Ubutaliyani, bemeye gusangira umudari wa zahabu aho gusimbuka, mu irushanwa ry’abagabo ryo gusimbuka intera ndendeTariki ya 4 y’ukwa munani: Erin Sterkenburg w’Afurika y’epfo (ibumoso) na Chaehyun Seo wa Koreya y’epfo, barimo kurushanwa mu kurira, ku munsi wa 12 wa Tokyo 2020Tariki ya 30 y’ukwa karindwi: Bethany Shriever atwawe ateruwe na mugenzi we Kye Whyte wo mu ikipe y’Ubwongereza, nyuma yo gutsindira umudari wa zahabu ku mukino wa nyuma wo kunyonga igare uzwi nka BMXTariki ya 31 y’ukwa karindwi: James Guy, Adam Peaty na Kathleen Dawson b’ikipe y’Ubwongereza bishima nyuma yo kumenya ko batsindiye umudari wa zahabu ku mukino wa nyuma wo mu matsinda wo kogaTariki ya 4 y’ukwa munani: Koki Saito w’Ubuyapani atwaye Chilensky arimo kurushanwa mu gusimbuka k’umuntu ku giti cye ku mukino wa nyuma wo gusimbuka wo muri uru rwego, ku munsi wa 12 wa Tokyo 2020Tariki ya 3 y’ukwa munani: Karsten Warholm wa Norvège (Norway) nyuma yo kwegukana umudari wa zahabu mu kwiruka metero 400 akanashyiraho umuhigo mushya w’isiTariki ya 7 y’ukwa munani: Linoy Ashram wa Israel arushanwa mu mikino ngororangingo y’umukinnyi ku giti cye, ku munsi wa 15 wa Tokyo 2020 mu kigo Ariake Gymnastics CentreTariki ya 4 y’ukwa munani: Sky Brown abaye Umwongereza wa mbere muto mu myaka utsindiye umudari wa Olempike, nyuma yo kwegukana umudari wa bronze ku myaka 13, mu mukino wa nyuma wo guserebeka uzwi nka skateboardingTariki ya 30 y’ukwa karindwi: Caterine Ibarguen wa Colombia ararushanwa mu mukino wo gusimbuka w’abagore ukinwa na batatu, ku munsi wa karindwi wa Tokyo 2020Tariki ya 3 y’ukwa munani: Simone Biles w’Amerika arishimira intsinzi hamwe n’umutoza we Cecile Landi, nyuma yo kumenya ko agiye kubona umudari wa bronze ku mukino wa nyuma w’abagore mu mikino ngororangingoTariki ya 31 y’ukwa karindwi: Emma Wilson w’Ubwongereza yishimira intsinzi ari mu mazi nyuma wo kwegukana umudari wa bronze amaze gusoza irushanwa ari ku mwanya wa gatatu mu gutwara ikinyabiziga ku mazi mu mikino y’abagoreTariki ya 25 y’ukwa karindwi: Damian Durkacz wa Pologne (Poland) asezereye Gabil Mamedov w’Uburusiya, mu iteramakote rw’abafite ibiro bicye, ku irigara rya Kokugikan ArenaTariki ya 26 y’ukwa karindwi: Kevin McDowell w’Amerika asimbukira mu mazi mu irushanwa ryo ku ruhande rw’abagabo ry’umuntu ku giti cye rya triathlon muri Odaiba Marine ParkTriki ya 22 y’ukwa karindwi: Hitomi Hatakeda w’Ubuyapani arimo kwitoza ku mwicundo mu myitozo yo mu mikino ngororangingo yo ku ruhande rw’abagore, mu kigo Ariake Gymnastics CentreTariki ya 26 y’ukwa karindwi: Thomas Pidcock w’Ubwongereza ari imbere ya Mathias Flückiger w’Ubusuwisi (Suisse) mu gusiganwa ku igare mu misozi ku ruhande rw’abagaboTariki ya 30 y’ukwa karindwi: Julia Vincent w’Afurika y’epfo mu koga bibira kw’abagore mu mikino yo mu ntangiriro, ku munsi wa karindwi wa Tokyo 2020Tariki ya mbere y’ukwa munani: Raven Saunders w’Amerika arimo kurushanwa mu mukino wo kunaga agapira (shot put) ku mukino wa nyuma w’abagore, ku munsi wa cyenda wa Tokyo 2020Tariki ya 26 y’ukwa karindwi: Eugenia Trinchinetti wa Argentina (uri ku mupira) na Julia Pons wa Espagne barahatanira umupira mu majonjora yo mu itsinda B ku ruhande rw’abagore, ku kibuga Oi Hockey Stadium
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................
share this story
Partager