Itorero ry’abangilikani mu Rwanda ntiryitabiriye inama nkuru yabangilikani ku Isi ibera mu Bwongereza buri myaka 10 izwi nka Lambeth Conference yatangiye mu ntangiriro ziki cyumweru cyatangiye ku wa 25 Nyakanga 2022.
Ni inama yari itegerejwe cyane kuko yagombaga kuba mu mwaka wi 2020 ariko igenda isubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyari kibasiye Isi.
Amakuru agera ku kinyamakuru intego yemeza ko abahagarariye itorero ryAbangilikani mu Rwanda batigeze bitabira iyi nama kuko hari ibyo batumva kimwe n’ubuyobozi bw’iri torero ku Isi cyane nk’ikibazo cyo gushyingira abaryamana bahuje ibitsina (LGBTIQ) ndetse n’ibifitanye isano na politiki yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Usibye mu Rwanda no ku isi hari ibindi bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika bititabiriye iyi nama kubera iki kibazo birimo nka Uganda na Nigeria.
Iyi nama u Rwanda rwanze kwitabira niyo yambere yari itumijwe na Archbishop wa Canterbury, Reverend Justin Welby, kuko yimye ingoma mu mwaka wi 2013 indi yararangiye muri 2010.
Aya matorero kandi ntabwo yumva kimwe politiki yo kuzana abimukira baba mu Bwongeerza mu buryo butemewe namategeko nk’uko twabivuze haruguru.
Reverend Justin Welby, yavuze ko icyemezo cy’u Bwongereza ku bimukira kidakwiye. Iri jambo ryakurikiwe n’ibaruwa yasinyweho n’abasenyeri bAbangilikani mu Bwongereza, ivuga ko igihugu kidakwiye kunyuranya n’amahame yacyo.
Musenyeri w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Mbanda Laurent, yagaragaje ko atemeranya n’ibyatangajwe n’abayobozi b’iri torero mu Bwongereza ku mugambi w’iki gihugu wo kohereza abimukira mu Rwanda.
Ibi byatumye bamwe mu bakirisitu b’iri torero bibaza niba atari inzira yo kwitandukanye burundu nitorero ryo mu Bwongereza, ariko impungenge zikaba ko itorero ryo mu Rwanda rishobora guhomba inyungu zakuraga mu kwihuza n’andi matorero rikomokaho.
Ku rundi ruhande, iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’itorero ryabangilkani ku Isi barenga 650 bari kumwe n’abafasha babo barenga 480.
Usibye ikibazo batumva kimwe cyo gushyingira abaryamana bahuje ibitsina muri iri torero kizigwaho, hari n’ibindi bizigirwamo birimo kurwanya ubukene, ihindagurika ry’ikirere n’amahoro.
Twagerageje kuvugana n’umukuru w’iri torero mu Rwanda Musenyeri Mbanda Laurent Ntibyadukundira kuko ntiyitaba tefefoni kandi ntasubiza ubutumwa bugufi.
Itorero ry’abangilikani mu Rwanda ribarurirwa abakirisitu barenga miliyoni rikaba rifite amadiyoseze 13.