Home Amakuru DRC: Abasirikare ba Monusco 3 n’abigaragambya 7 nibo bamaze kwicwa

DRC: Abasirikare ba Monusco 3 n’abigaragambya 7 nibo bamaze kwicwa

0

Abasirikare batatu b’umuryango w’abibumbye bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Congo hamwe n’abandi bantu 7 bari mu bigaragambya nibo baguye mu myigaragambyo yabereye i Butembo yo kwamagana basirikare b’umuryango w’abibumbye bari kubungabunga amahoro muri iki Gihugu.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa polisi muri Butembo kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Nyakanga 2022 ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Abasirikare batatu ba Monusco baguye muri iyi myigaragambyo ni abakomoka mu Gihugu cy’Ubuhinde 2 n’undi umwe ukomoka mu gihugu cya Moroko mu majyaruguru y’Afurika nk’uko byemezwa na Ngoma umuyobozi wa Polisi ya BUtembo.

Imyigaragambyo yamagana abasirikare ba Monusco muri Congo yatangiye kuri uyu wambere aho abaturage ba Congo bavuga ko izi ngabo zananiwe guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRDC: Monusco yamaganye abayigabyeho igitero bakanayisahura
Next articleAmakimbirane mu itorero ry’Abangilikani bo mu Rwanda no mu Bwongereza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here