Home Amakuru RDC: Monusco yamaganye abayigabyeho igitero bakanayisahura

RDC: Monusco yamaganye abayigabyeho igitero bakanayisahura

0

Ubuyobozi bw’umutwe w’ingabo za LONI zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo-MONUSCO bwamaganye icyo bwise igitero cyagabwe n’abigaragambya ku biro byawo byo mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Kongo.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ubuyobozi bwa MONUSCO bwashyize ahagaragara ku gicamunsi cyo muri uyu wa mbere riravuga ko uyu mutwe w’ingabo wamagana wivuye inyuma igitero cyagabwe n’abo wita itsinda ry’abasahuzi bitwikiriye imyigaragambyo, yari yabujijwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma.

MONUSCO ikavuga ko ihangayikishijwe cyane n’iki gikorwa ndengakamere kije gikurikira imvugo zibiba urwango n’iterabwoba ryeruye byibasira umuryango w’abibumbye byakwirakwizwaga n’abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda y’abantu.

Ubuyobozi bw’umutwe w’ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro muri Kongo buributsa ko ibiro byawo ari “ntavogerwa” hagendewe ku masezerano LONI ifitanye na leta ya Kongo, ndetse no ku mahame mpuzamahanga yerekeranye n’uburenganzira n’ubudahangarwa by’Umuryango w’Abibumbye yo muw’1946.

Bwana Khassim Diagne umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya MONUSCO, muri iri tangazo yahamagariye abaturage gutuza no kwifata. Ati: “ntabwo ari mu kavuyo n’urujijo cyangwa se amacakubiri tuzateramo intambwe ituganisha ku ituze n’amahoro birambye.”

Muri iri tangazo, ubuyobozi bwa MONUSCO bugahamagarira abategetsi ba Kongo, abanyapolitiki n’imiryango ya sosiyete sivile kwamagana ibyo bikorwa by’ubusahuzi.

Mu bategetsi ba Kongo bafashe iya mbere mu kwamagana ibi bikorwa harimo n’umuvugizi wa leta ya Kongo Bwana Patrick Muyaya. Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Bwana Muyaya yijeje ko “abagize uruhare muri ibi bikorwa bazakurikiranwa kandi bakabihanirwa by’intangarugero.”

Imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za LONI muri Kongo ije mu gihe uyu mutwe w’ingabo warimo gufatanya n’igisirikare cya leta mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro muri Kivu ya Ruguru na Ituli.

By’umwihariko, MONUSCO yafatanyije na FARDC mu guhangana n’ibitero bya M23 byongeye kubura kuva mu kwa gatatu k’uyu mwaka.

Nyamara umuyobozi wa MONUSCO, ari we ntumwa yihariye y’umunyamabaganga mukuru wa ONU, Madame Bintou Keita, mu mpera z’ukwezi gushize kwa gatandatu, imbere y’akanama ka LONI gashinzwe amahoro n’umutekano yatangaje ko M23 irimo yitwara nk’igisirikare gisanzwe, gifite intwaro zikomeye kurusha iz’imitwe y’inyeshyamba isanzwe. Yasobanuye ko uyu mutwe ufite intwaro zirasa kure zirimo n’izihanura indege.

Ni amagambo atarakiriwe neza ku ruhande rwa bamwe mu banyapolitiki n’abagize imiryango ya Sosiyete Sivile ku ruhande rwa Kongo, bafashe ibi nko kunanirwa ku ruhande rw’izi ngabo za LONI zimaze imyaka isaga 20 muri Kongo.

Mu ruzinduko aheruka kugirira mu mijyi ya Goma na Bukavu hombi ho mu burasirazuba bwa Kongo hagati muri uku kwezi kwa karindwi, Bwana Bahati Lukwebo Modeste, Perezida wa Sena ya Kongo, imbere y’imbaga y’abaturage yasabye ko “MONUSCO yazinga utwayo ikava muri Kongo kuko itashoboye kugarura amahoro mu myaka 22 ihamaze.”

Uyu mutegetsi yagize ati: “natwe ubwacu tuzicungira amahoro, umutekano n’ubusugire by’igihugu cyacu.”

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo habarurirwa abasirikare bibumbiye mu mutwe wa LONI bagera hafi ku bihumbi 20, bakorera ahanini mu ntara za Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo ndetse na Ituli.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRubavu: Urubanza rw’akarengane rumaze imyaka myinshi rwapfundikiwe
Next articleDRC: Abasirikare ba Monusco 3 n’abigaragambya 7 nibo bamaze kwicwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here