Hari kuri Stade de la Réunification i Douala muri Cameroun ubwo Amavubi na Maroc byakinaga umukino wo mu matsinda. Uburyo bukomeye bwaranze igice cya mbere ni ishoti ryo ku munota wa 35 ryageragejwe na Hakizimana Muhadjiri ku mupira wari utakajwe na Yahya Jabrane, rikorwaho n’umunyezamu Anas Zaniti, umupira ujya muri koruneri.
Muri uyu mukino Amavubi yaranzwe n’amakosa menshi, yabonye kandi uburyo bw’umupira w’umuterekano watewe na Hakizimana Muhadjiri ujya hejuru mu gihe Omborenga Fitina yashoboraga kurema uburyo bwiza, umupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina ushyirwa muri koruneri na Hamza El Moussaoui.
Ubwugarizi bw’Amavubi bwihagazeho mu minota ibanza, Mutsinzi Ange akuraho umupira wahinduwe na Walid El Karti mu gihe Soufiane Bouftini yashoboraga gutsindira Maroc ku mupirra yateye n’umutwe, ariko hemezwa ko yari yaraririye.
Mu minota 10 ya nyuma, Amavubi yagerageje kurema ubundi buryo binyuze ku gukinana neza hagati ya Tuyisenge Jacques na Nshuti Dominique Savio, ariko umupira watewe bwa nyuma na Ngendahimana Eric ujya hejuru y’izamu.
Kunganya uyu mukino byatumye Maroc iyobora itsinda C n’amanota 4, ikurikiwe na Togo n’amanota 3 ikurikirwa n’u Rwanda rufite amanota abiri uganda igaheruka n’inota 1.
Ikipe y’Igihugu izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021, ikina na Togo imaze gutsinda Uganda ibitego 2 kuri 1.
Umutoza mashami ntiyariye iminwa
Nyuma y’uyu mukino watumye Amavubi afata umwanya wa kabiri by’agateganyo, Mashami Vincent yavuze ko abakinni be ntako batagize, cyane ko bakinaga n’ikipe ibitse iki gikombe kuva muri 2018.
Ati “Twakinnye umukino mwiza ntabwo byari byoroshye. Twari tubizi ko twakinaga n’ikipe ifite igikombe giheruka rero byatumye tubabona amahirwe menshi imbere y’izamu ryabo. Twari tubizi ko Maroc iza kuturushya.”
Muri iri tsinda rya Gatatu Amavubi aherereyemo, nta kipe irizera ko yamaze gukomeza kuko ukurikije uko bahagaze mu itsinda, bizasaba umukino wa nyuma.
Mporebuke Noel