Home Uncategorized Aristide Nzajyibwami a.k.a Tapir yakoze urutonde rw’ibyo anenga!

Aristide Nzajyibwami a.k.a Tapir yakoze urutonde rw’ibyo anenga!

0

Aristide Nzajyibwami uzwi ku kabyiniriro ka Tapir, yakoze inyandiko igaragaza ibyo anenga mu mitegurire, imikorere n’umusaruro utangwa  n’amahugurwa atandukanye.

Mu nyandiko yagejeje ku kinyamakuru Intego, igira iti:

KUKI IBYATANZWE MU MAHUGURWA BYINSHI BIKUNDA KUBA AMASIGARACYICARO

  1. ABAYITABIRA BATAYAGENEWE .

Ni henshi usanga umuntu woherejwe n’ikigo iki n’iki mu mahugurwa bihabanye kure n’akazi akora muri icyo kigo. Ibyo bituma uwateguye amahugurwa icyo yashakaga gukemura kitagerwaho.

  1. AMAKAYE ATANGWA .

Hamenyerewe gutangwa amakaye agira impapuro byoroshye guca, bene ayo makaye iyo uyabitse nabi cyangwa uyashyize ahagaragara, ugiye gucamo impapuro ahera ku zanditseho agasiga izitanditseho, bityo ibyo wavanye mu mahugurwa bikazimira gutyo.

  1. E-MAIL ZIRATANGWA NTIBAHABWE IBYO BIGISHIJWE .

Hari aho ugera bakakubwira ko mukurikira uri kwigisha kuko azabibaha kuri e-mails zanyu, ariko bikunze kurangira ntabyo baboherereje ukazacyura duke wabashije kwandika wiyibye.

  1. IMIRIRE .

Abantu benshi mu bahugurwa baba ariwo mwanya babonye wo kurya indyo yuzuye, hari abahitamo kuhava bariye bagakora n’icyo twakwita ihunika, ni henshi mu mahugurwa usanga amasomo atangwa ku mugoroba nta muntu n’umwe uyakurikira kubera guhaga cyane.Ubwo ab’inkwakuzi n’agatotsi kaziramo bakagona.

  1. NTA GIKURIKIRANA NYUMA Y’AMAHUGURWA .

Abantu baba bohereje umukozi mu mahugurwa abenshi ntabwo bibuka kubaza abahuguwe muri make ibyo bavuyemo icyo babona gishya byakwungura ikigo cyabo n’ agashya bungutsemo, aho bashyira ingufu, …

  1. ITANGWA RYA CERTIFICAT MBERE Y’UKO UGIRA ICYO UKORA .

Ubusanzwe umuntu abanza gushyira mu bikorwa ibyo yize agahabwa icyemezo cyerekana ko hari icyo abiziho nyuma, kubitanga mbere bituma abenshi bibwira ko birangiye kuko icyo bashakaga bakibonye, nta mpamvu yindi yo kwirushya. Bityo ntiyibuke no kugira umwanya wo kuzongera gutera akajisho mu byo yanditse cyangwa yahawe.

  1. KUDAHABWA UMWANYA WO KUZASOBANURIRA ABANDI IBYO WAHUGUWEMO.

Abantu benshi bitabiriye amahugurwa usanga nta mwanya wagenwe wo kugira ngo basangize abo bakorana ibyo bungukiye muri ayo mahugurwa (restitution) kandi wenda we yari afite ubushake bwo kubikora.

  1. UBUHANGA N’UBUNARARIBONYE BW’ABATANGA AMAHUGURWA.

Hari igihe abahugura usanga badasobanukiwe neza ibyo bari gutanga, byaba uburyo biteguye cyangwa uburyo babitanga. Bishobora guterwa n’ururimi babitanzemo batazi neza, cyangwa kuba bari kurangiza umuhango gusa, cyangwa kutamenya neza imiterere n’ubumenyi bw’abo ahugura abo aribo kugira ngo bamenye aho bahera. Guhugura no kwigisha ntibikorwa kimwe – uhugura ntabwo atanga byose nk’uwigisha kuko akenshi hari igihe mubo ahugura haba harimo abasobanukiwe n’ibyo ari gutanga kumurusha, bityo aba agomba kubimenya akabifashisha igihe ari ngombwa, cyane cyane mu gihe cy’imikoro mu matsinda!

  1. AHO AMAHUGURWA YABEREYE N’IGIHE YABEREYE.

Ahantu amahugurwa abera hagira uruhare runini mu migendekere myiza yayo, niyo mpamvu aba agomba kubera ahantu hatuje, hatuma uhugurwa adasakurizwa n’ibihita hafi aho, akabona ibyo akeneye by’ibanze hafi aho atagiye kure. Ikindi gikomeye ni uko hari igihe amahugurwa akorwa imburagihe ntacyo aje gukemura kuko igihe cyarenze, uwayateguye yifuza gusohora gusa amafaranga ngo abayamuhaye batazayasubirana bakamugaya, ibyo binatuma uwahuguwe ntacyo ibyo yahawe bimarira abamwohereje iyo ibyo yahuguwemo byagombaga gukemura ikibazo mu gihe runaka.

  1. IMYITWARIRE Y’ABAHUGURWA.

Hari abahugurwa benshi usanga bameze nk’abatazi icyabazanye, hari abaza ari umwanya wo gukomeza gukora raporo zabo zarariranye bityo ntibakurikire, iyo hari connection ya internet byo biba umwaku, hari abasohoka buri kanya bagiye kwitaba telefone, hari ababa basanzwe bigiramo kamere yo kurangaza abandi,…

Icyitonderwa: N’abandi bashobora kutwandikira bakaduha ibitekerezo kuri integonziza@gmail.com, mu gihe bafite ibitekerezo byubaka abanyarwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTumenye ingingo z’amategeko-Talk law
Next articleUkwibohora 25: RMC n’umunyamakuru Ntwali ntibemeranya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here