Home Amakuru Bafite umujinya kuko abagabo bagiye kwemererwa gushaka abagore benshi

Bafite umujinya kuko abagabo bagiye kwemererwa gushaka abagore benshi

0

Abaharanira uburenganzira bw’abagore muri Coryte d’Ivoire bagaragaje uburakari batewe n’umushinga w’itegeko uri kwigwaho mu nteko ishingamategeko wemerera abagabo gushaka umugore urenze umwe (polygamy), Abagore bavuga ko mu gihe iri tegeko rizaba ritowe iki gihugu kizaba giteye  intambwe isubira inyuma mu guharanira uburinganire.

Gushaka abagore benshi byahagaritswe mu mategeko muri Cote d’Ivoire mu mwaka wi 1964.

Gushaka abagore benski birabujijwe mu bice byinshi by’isi ariko bikomeza kwiyongera mu bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ivuga ko abagore bo muri Cote d’Ivoire bahura n’ubusumbane bukabije ndetse n’ivangura.

Komisiyo y’umuryango w’abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu ibona ko ivangura rikorerwa abagore rikigaragara ahantu hatandukanye igasaba ko rirandurwa burundu.

Uyu mushinga w’itegeko ugomba gusubirwamo n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga mbere yuko ritorwa mu nteko ishingamategeko y’iki gihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwohereje abakuriye iperereza ryarwo i Kinshasa
Next articleAmbasade y’Ubwongereza mu Rwanda ntishyigikiye iyoherezwa ry’abimukira babwo mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here