Umunyedini w’umuyisilamu yasabye urukiko rwo muri Kenya kutamurekura n’ubwo yagizwe umwere ku byaha by’iterabwoba yakekwagaho.
Sheikh Guyo Gorsa Buru yatawe muri yombi muri Mutarama 2018 mu majyaruguru ya Kenya akurikiranyweho gutunga ibikoresho by’ umutwe w’iterabwoba no gukorana n’umutwe w’abarwanyi wa al-Shabab.
Ariko kuri iki cyumweru, urukiko rwaramurekuye ruvuga ko ubushinjacyaha bwananiwe kwerekana ibimenyetso bimuhamya icyaha.
Icyakora uyu mu shehe yanze kuva muri gereza izwi cyane ya Kamiti avuga ko atinya ko nyuma yo gusohoka muri gereza Leta yazamwica.
Uyu mupadiri yavuze ko ashobora gushimutwa akicwa na leta amaze kurekurwa.
Umucamanza mukuru yategetse ko ashobora kuguma muri gereza mu gihe kitarenze iminsi 30 nyuma akarekurwa.
N’ubwo zaba ari muri gereza muri iki gihe cy’imisni 30 agomba kwishyura icumbi n’ibiribwa azahererwamo.
Bwana Buru yatanze ikirego mu rukiko rukuru asaba ko yacungirwa umutekano na leta mu gihe azaba afunguwe.
Raporo iherutse gukorwa na Amnesty International n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja abapolisi ba Kenya kugira ubugome n’ubwicanyi ndengakamere no gushimuta abantu . Polisi irahakana ibyo ishinjwa
Mu 2013, umuyobozi mu idini ya Isilamu muri Kenya sheke Ibrahim Rogo Omar yarasiwe mu mujyi wa Mombasa ku cyambu.