Home Amakuru Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Amerika yajyanwe mu bitaro

Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Amerika yajyanwe mu bitaro

0

Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu bitaro byo mu Mujyi wa California aho ari kuvurwa, gusa umuvugizi we yatangaje ko uburwayi bwe budafitanye isano na Covid-19.

Clinton w’imyaka 75 yagiye mu bitaro ku wa Kabiri nimugoroba. Yari amaze iminsi yumva afite umunaniro asuzumwe abaganga basanga afite ikibazo mu maraso.

Abaganga bo muri ibyo bitaro bavuze ko yashyizwemo kugira ngo akomeze kwitabwaho byisumbuye.

Clinton yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 1993-2001, mu bihe byashize yakunze guhura n’ibibazo by’ubuzima byanatumye mu 2004 abagwa inshuro ebyiri ndetse mu 2010 nabwo avurwa indwara z’umutima.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImibare Afurika itanga y’abanduye Covid-19, WHO/OMS ntiyemera
Next articleRwanda: Gusambanya abana ku isonga mu byaha by’ihohoterwa- Raporo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here