Umunyamategeko akaba n’impirimbanyi y’Abanyamulenge Me Bukuru Ntwali, byemejwe ko yapfuye umurambo we ukaba watoragowe mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka Nyabugogo.
Impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana kuko hari abavuga ko yiyahuye babitewe n’aho umurambo watoraguwe.
Twagerageje gushaka amakuru mu nzego z’umutekano umuvugizi wa Polisi, CP Kaber Jean Bosco, avuga ko ayo makuru atayazi.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry, yemeje ko Me Bukuru Ntwali umurambo we watoraguwe Nyabugogo nubwo hataramenyekana icyamwishe.
Yagize ati:” Muri iki gitondo nibwo hatoraguwe umurambo w’umugabo mu nyubako z’ubucuruzi z’Inkundamahoro ziri Nyabugogo (bikekwa ko yaba yamanutse ku nzu hejuru) nyuma tuza kumenya ko ari Bukuru Ntwali ariko haracyakorwa iperereza ngo tumenye icyateje uru rupfu”.
Amakuru atangwa na bamwe mu Banyamulenge yemeza urupfu rwe n’ubwo nabo bataramenya icyamwishe. Umukuru w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda, Me Kavaruganda nawe yavuze ko aya makuru atayazi ariko ko Bukuru Ntwali atari akibarizwa mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda.
Bukuru Ntwali ni umwe mu mpirimbanyi z’abanyamalenge wabaga mu Rwanda aharanira uburenganzira bwabo mu mategeko no mu itangazamakuru.
Yagaragaye kenshi mu itangazamakuru asobanura akaga k’Abanyamulenge anabihuza n’amategeko akavuga ko ari Jenoside bakorerwa aho batuye muri RDC.