
Abakozi umunani (8) b’umuryango utari uwa Leta NGO/ONG ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi, usanzwe ukorera ubikorwa byawo muri Burkina Faso, bafunzwe bazira gukekwaho kunekera ibihugu by’amahanga.
Mu bafunzwe umunani harimo abanyaburayi batatu, umunye Mali umwe n’abaturage ba Burkina Faso bane basanzwe bakorera uyu muryango. Mu bafunzwe kandi harimo umuyobozi mukuru n’umuyobozi mukuru w’ungirije w’uyu muryango muri iki Gihugu. Umuryango bakorera uvuga ko bamaze iminsi batawe muri yombi n’ubwo byatinze gutangazwa.
Mahamadou Sana, minisitiri w’umutekano wa Burkina Faso, avuga ko uyu muryango wakusanyije amakuru menshi kandi akomeye ashobora guhunganya umutekano w’igihugu n’umutekano rusange ku bw’inyungu z’ibihugu by’amahanga.
Umuryango, International NGO Safety Organisation (INSO), usanzwe ufasha mu bijyanye n’umutekano w’abagiraneza uhakana byeruye ibi birego byose ushinjwa.
Anthony Neal, umwe mu bayobozi b’uyu muryango avuga ko umuyobozi wawo muri Burkina Faso yatawe muri yombi muri Nyakanga uyu mwaka ndetse n’uyu muryango uhita wamburwa ibyangombwa byo gukora, mu gihe abandi barindwi bafunzwe mu minsi yakurikiyeho.
Kuva mu myaka itatu ishize, Ibrahim Traore, ahiritse ubutegetsi yahise atangiza politki nshya mu gihugu idaha ikaze ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’Isi. Perezida Traore, yahise acana umubano n’igihugu cy’abakolonije cy’ubufaransa ahita ashyira amaso ku gihugu cy’Uburusiya.
Mu ntambara igisirikare cy’iki Gihugu kirimo kurwana n’imitwe y’iterabwoba yayogoje ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika, imiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu ivuga ko bikorwa mu buryo bubangamira bukanahutaza abaturage












