Umuyobozi w’abaherutse guhirika ubutegetsi muri Burkina Faso, Paul-Henri Damiba, yarahiriye kuyobora iki Gihugu nka Perezida asezeranya abaturage guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bigenda byiyongera.
Ni umuhango wanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu ariko nta bahagarariye ibihugu by’abanyamahanga bawitabiriye, wabereye mu cyumba gito biri ku biro by’Inama nkuru ishinzwe kurinda itegeko nshinga ry’igihugu.
Liyetona koloneli Paul-Henri Damiba w’imyaka 41 y’amavuko ijambo rye ryatangijwe no gufata umwanya muto wo guceceka bibuka abaguye mu bitero byagabwe mu gihugu n’imitwe y’iterabwoba.
Mu ijambo ry yagize ati: “Kugira ngo … dutsinde umwanzi, bizaba ngombwa … guhaguruka tukemeza ko nk’igihugu dufite ibirenze ibisabwa kugira ngo dutsinde iyi ntambara”.
Uyu mugabo wahiritse umukuru w’igihugu watowe n’abaturage Roch Kaboré kubera kunanirwa gutsinda ibitero by’imitwe y’iterabwoba yayogoje igihugu yasezeranyije ko azavugurura inzego z’umutekano kugira ngo ashimangire imikoranire hagati y’ubutasi n’ibikorwa by’abasirikare bari ku rugamba.
Bwana Paul-Henri Damiba , avuga ku miryango y’ibihugu itandukanye yahagaritse iki gihugu kubera ihirikwa ry’ubutegetsi mu myaka itatu ishize, agira ati: “Burkina Faso yiteguye gukorera mu busugire busesuye hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bose mu rwego rwo kubahana.”