Home Amakuru Burkina Faso: Uwahiritse ubutegetsi yarahiriye kuyobora igihugu mu magambo akomeye

Burkina Faso: Uwahiritse ubutegetsi yarahiriye kuyobora igihugu mu magambo akomeye

0

Umuyobozi w’abaherutse guhirika ubutegetsi muri  Burkina Faso, Paul-Henri Damiba, yarahiriye kuyobora iki Gihugu nka Perezida asezeranya abaturage  guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bigenda byiyongera.

Ni umuhango wanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu ariko nta bahagarariye ibihugu by’abanyamahanga bawitabiriye, wabereye mu cyumba gito biri ku biro by’Inama nkuru ishinzwe kurinda itegeko nshinga ry’igihugu.

Liyetona koloneli Paul-Henri Damiba w’imyaka 41 y’amavuko  ijambo rye ryatangijwe no gufata umwanya muto wo guceceka bibuka  abaguye mu bitero byagabwe mu gihugu n’imitwe y’iterabwoba.

Mu ijambo ry yagize ati: “Kugira ngo … dutsinde umwanzi, bizaba ngombwa … guhaguruka tukemeza ko nk’igihugu dufite ibirenze ibisabwa kugira ngo dutsinde iyi ntambara”.  

Uyu mugabo wahiritse umukuru w’igihugu watowe n’abaturage  Roch Kaboré kubera kunanirwa gutsinda ibitero by’imitwe y’iterabwoba yayogoje igihugu yasezeranyije ko azavugurura inzego z’umutekano kugira ngo ashimangire imikoranire hagati y’ubutasi n’ibikorwa by’abasirikare bari ku rugamba.

Bwana Paul-Henri Damiba ,  avuga ku miryango y’ibihugu itandukanye yahagaritse iki gihugu kubera ihirikwa ry’ubutegetsi mu myaka itatu ishize, agira  ati: “Burkina Faso yiteguye gukorera mu busugire busesuye hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bose mu rwego rwo kubahana.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSalim Saleh umuvandimwe wa pereizda Museveni mu nzira zerekeza i Kigali
Next articleRwandan Actress, Isimbi is now Int’l Peace Ambassador
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here