Home Amakuru Cameroun: Perezida Biya agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 ku butegetsi

Cameroun: Perezida Biya agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 ku butegetsi

0

Perezida wa mbere ukuze mu myaka kurusha abandi muri Afurika akaba n’umwe mu bamaze imyaka myinshi ku butegetsi kuri uyu mugabane – Perezida Paul Biya wa Cameroun – ku cyumweru arizihiza imyaka 40 amaze ku butegetsi.

Ku rwego rw’igihugu, hateganyijwe ibikorwa byo kwizihiza iyo sabukuru, ndetse abamushyigikiye barimo kwishimira ibyo yagezeho.

Ariko abanenga uyu Perezida w’imyaka 89, bo ntibishimye, bakaba bamusaba kuva ku butegetsi akabuha abakiri bato.

Ubutegetsi bwa Biya bwaranzwe no kwiyemeza ibikomeye, ariko bunarangwa n’ibyo bwananiwe gukora.

Ruswa yabaye umuco ni yo kibazo gikomeye muri Cameroun, nkuko bivugwa na Akere Muna, wahoze ari umukuru w’umuryango urwanya ruswa Transparency International, uyu akaba yaranigeze kwiyamamaza ku mwanya wa perezida.

Agira ati: “Ku musaruro w’amabuye y’agaciro, ni bande bayacukura? Ni uwuhe musaruro batanga? Ni ayahe mafaranga bariha ku gihugu? Kuki abaturage batagera ku makuru ajyanye n’ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu cyabo?”

Leta ya Cameroun imaze igihe iri no mu rugamba rukaze n’abashaka ubwigenge bo mu turere tubiri dukoresha Icyongereza.

Urwo rugamba rwatumye Abanya-Cameroun bagera hafi kuri miliyoni ebyiri bahunga bata ingo zabo, ndetse abasivile babarirwa mu bihumbi barishwe.

Umugabo umwe duhuriye ku muhanda agira ati: “[Biya] Yahinduye izina ry’igihugu riva kuri Repubulika Yunze Ubumwe arigira Repubulika ya Cameroun, ari ryo zina repubulika ya Cameroun ivuga Igifaransa yari ifite na mbere yuko tuyijyamo mu 1961”.

Uwo mugabo yongeraho ko ibyo ari incamake y’ibyo abavuga Icyongereza binubira kuri banyamwinshi bavuga Igifaransa.

Umugore na we tuvuganye ati: “Byaba byiza ubutegetsi bugerageje guhinduka.

“Kuki [perezida] ataba umugore, kuki urubyiruko atari rwo rwajya ku butegetsi?”

Undi mugabo avuga ko “bicyeya [Biya] yakoze, turabishima”, ariko akumvikanisha ko igihe kigeze kugira ngo Biya “ajye kuruhuka”.

Ariko mu myaka micyeya ishize, Perezida Biya yabwiye abanyamakuru, ubwo yari avuye muri rumwe mu ngendo zimara igihe kirekire akorera mu mahanga, ko umuntu uwo ari we wese umwifuriza gupfa bizamusaba gutegereza indi myaka 20.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame agiye kwambika umuhungu we ipeti
Next articleAbasirikare b’u Rwanda ntibagengwa n’amategeko amwe, sobanukirwa RDF
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here