Ibihugu bigeze umuryango w’ubumwe bw’uburayi bwatangaje ko nta mubano bigifitanye n’igihugu cya Centrafrica kubera gukoresha abashinzwe umutekano b’abacancuro bakomoka mu Gihugu cy’burusiya.
Umuryango w’ubumwe bw’uburayi uvuga ko ufashe ibi bihano nyuma yo gusanga abacancuro b’Abarusiye bazwe nka wagner bafite uruhare runini mu migirire y’Igisirikare cy’iki gihugu kandi uyu mutwe utemewe ku rwego mpuzamahanga. Abarusiya basanzwe bafite ibibazo n’ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’uburayi ahanini bishingiye ku muiryango wa Nato.
Abacancuro b’Abarusiya ni bamwe mu bafasha igihugu cya centrafrica kubona umutekano batoza abasirijare b’iki gihugu banagira uruhere hamwe na hamwe mu gucunga umutekano.
Centrafrica imaze imyaka mu bibazo by’umutekano aho yiyambaje ingabo z’umuryango w’abibumbye kuzifasha kugarura umutekano iniyambaza abandi basirijare b’ibihugu by’inshuti nk’u Rwanda n’Uburusiya ku rundi ruhande nazo ngo zigifashe gutekana.