Home Amakuru Congo: Gen Muhoozi yasubije umudepite wamwise umwanzi w’Igihugu

Congo: Gen Muhoozi yasubije umudepite wamwise umwanzi w’Igihugu

0
Muhoozi kainerugaba

Umuhungu wa perezida Yoweri Museveni akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda yatunguwe n’umudepite wavugiye mu nteko ishingamategeko ko ari umwanzi wa Congo, ibi Gen Muhoozi avuga ko byamutunguye kuko akorera ibikorwa by’indashyikirwa iki Gihugu birimo kurokora ubuzima bw’abaturage bo muri Kivu y’amajyaruguru.

Ku mbugankoranyambaga zitandukanye hari gucicikana ijambo ry’umudepite wo muri Congo atangaza ko Gen Muhoozi Kaineruga, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni ari umwanzi wa Congo bityo ko n’amasezerano igihugu cya Congo cyagombaga kugirana na Uganda adakwiye kwemerwa ndeste ko n’inteko ishingamategeko idakwiye gutora umushinga w’itegeko uyashyigikira.

Ibi bituruka ahanini ku ntambara iri guhuza igisirikare cy’Igihugu n’umutwe wa M23, Congo ishinja u Rwanda kuba rufasha M23 kandi u Rwanda rukaba ari inshuti ya Gen Muhoozi Kainerugaba, Abanye Congo bavuga ko Muhoozi ashaka kubakorera ubugambanyi. U Rwanda rumaze igihe ruhakana rwivuye inyuma ibyo gufasha umutwe wa M23, ,ibi kandi n’umutwe wa M23 urabihakana ukavuga ko nta bufasha na buto yigeze ihabwa na leta y’u Rwanda.

Gen Kainerugaba avuga ko yumvise akanabona uyu mudepite umushinja kuba umwanzi wa Uganda ariko ko byamutunguye kuko atari byo na gato ahubwo ko ari inshuti ya Congo.

Gen Muhoozi ati: ” Numvise umuntu mu nteko ishingamategeko ya Congo avuga ko ndi umwanzi wa Congo, Njyewe ndi umwanzi wa Congo? ndi umwe mu bantu barokora ubuzima bw’abaturage ba Kivu ya ruguru mbakura muri mpandeshatu y’urupfu bashyirwamo n’umutwe wa ADF.”

Umwuka mubi hagati ya Congo na Uganda uje ukurikira ibihe by’umubano mwiza ibihugu byombi byari bimazemo igihe birimo gusurana kw’abakuru b’Ibihugu , amasezerano atandukanye y’ubufatanye n’umutekano aho Uganda yemerewe kujya kubaka imihanda muri Congo no kujyana ingabo zayo mu burasirazuba bwa Congo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Ifatwa ry’umupaka wa Bunagana uhuza igihugu cya Uganda na Congo n’umutwe wa M23 n’iyo ntandaro y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi aho ingabo zibarizwa mu mutwe udasanzwe w’igisirikare cya Uganda (special force) ushinjwa n’igisirikare cya Congo gufasha umutwe wa M23 kwigarurira uyu mupaka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrugendo rwo kuzana abimukira mu Rwanda bavuye mu bwongereza rwahagaze
Next articleNta mushinwa Perezida Kagame yirukanye mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here