Home Uncategorized CSP Richard Kamanzi yishwe n’inkangu

CSP Richard Kamanzi yishwe n’inkangu

0

Umupolisi mukuru wari mu kiruhuko cy’izabukuru, Chief Superintendent of Police (CSP) Richard Kamanzi w’imyaka 57, yapfuye ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, nyuma y’uko urukuta rugwiriye inzu ye nyuma y’imvura nyinshi.

Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ahagana saa saba z’amanywa. Amakuru atangwa na Polisi y’u Rwanda agaragaza ko amazi yaturutse mu kibanza kiri haruguru y’inzu ye yacengeye mu butaka, bigatuma urukuta rwari rwubatswe ku ruzitiro rugwa, aho rwaguye ku gice cy’inzu cyarimo icyumba yaruhukiragamo.

Nyakwigendera Kamanzi yari yarasezeye mu mirimo ya Polisi y’u Rwanda afite ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP). Urupfu rwe rwemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, watangaje ko inzego zibishinzwe zahise zitabara.

Yagize ati: “Twihanganishije umuryango wabuze uwabo muri ibi bihe bikomeye. Igikorwa cyihutirwa ni ukubashakira aho kuba by’agateganyo abari batuye muri iyo nzu yangiritse.”

Polisi kandi yasabye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi, bakita ku miyoborere y’amazi aturuka ku mazu yabo no ku butaka bubegereye, bakirinda gufunga inzira z’amazi no kugenda mu mvura nyinshi cyane.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleVincent Murekezi uburana ibyaha bya Jenoside yavuze uburo yahemukiwe n’umwunganizi we
Next articleUmusanzu wa mutiweli wazamuwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here