Ubufaransa bwahagaritse imikoranire mu rwego rwa gisirikare yari ifitanye n’Igihugu cya Mali nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ku nshuro ya kabiri mu mezi icyenda.
Iri hagarikwa ngo rizakomeza kugeza igihe Ubufaransa buboneye ko ubutegetsi bwa Mali busubiye mu maboko y’abaturage.
Mu rwego rwo kurwanya intagondwa zo mu gace ka Sahel, ingabo z’Ubufaransa zagiye zitera inkunga abasirikare baturutse muri Mali, Tchad, Mauritania, Niger na Burkina Faso binyuze mu ngabo zayo zirenga 5.000 zigaragara muri ako karere.
Ku ya 25 Gicurasi, Goita yateguye ihirikwa rya perezida Bah Ndaw na minisitiri w’intebe Moctar Ouane, bituma bashidikanya ku byo yiyemeje gukora birimo n’amatora.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Ecowas, OIF n’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe (AU) bahagaritse Mali mu banyamuryango byabo.
Ku wa kane, minisiteri w’ingabo z’Ubufaransa yavuze ko Ecowas na AU byashyizeho “urwego rw’inzibacyuho ya politiki muri Mali”.
Paris ivuga ko icyemezo yafashe cyo guhagarika ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo za Mali ari igisubizo cy’agateganyo kuko abasirikare b’Abafaransa basanzwe baba muri Mali bazakomeza kuhakorera mu bwigenge.