Home Uncategorized Gicumbi: Ntawemerewe kugenda ku igare nyuma ya saa kimi n’ebyiri.

Gicumbi: Ntawemerewe kugenda ku igare nyuma ya saa kimi n’ebyiri.

0

Umwanzuro wo guhagarika ingendo z’amagare mu mujyi wa gicumbi nyuma ya ssa kumi n’ebyiri z’umugoroba wafashwe mu ntangiriro z’iki cyumweru nyuma y’impanuka yabaye mu mpera z’icyumweru gishize igahitana abantu babiri bari ku igare.

Uyu mwanzuro watangajwe n’umuyobozi w’akarere kuri uyu wa kabiri avuga ko iki cyemezo kitagamije guca abatwara amagare muri uyu mujyi.

“ Ahantu habereye impanuka haramanuka ku buryo kuhagenda hatabona bishobora guteza impanuka zikomeye. Ibi byumvikane neza andi masaha abatwara amagare bemerewe gukora nk’uko bisanzwe.”

Emmanuel Nzabonimpa, Uyobora Akarere ka Gicumbi avuga ko iki cyemezo gishobora kudatinda kuko bari gushaka uko umujyi wose wa Gicumbi washyirwaho amatara yo ku muhanda.

Bamwe mu bakora imirimoyo gutwara abantu ku igare mu mujyi wa Gicumbi bavuga ko iki cyemezo kije kubadindiza.

“ Amasaha batubujeje gukora niyo yari meza kuri twe kuko nibwo abantu baba bagenda bava mu mujyi abandi baza mu mujyi, ayo masaha niyo twakoreragamo amafaranga menshi.” Habimana akomeza agira icyo asaba ubuyobozi bw’Akarere.

“ Twe badufashe bashyire amatara ku mihanda nibyo bizadufasha bikagabanya n’izo mpanuka naho twe kutubuza gukora ndumva atari igisubizo cyiza.”

Kalisa, umuturage wo mu mujyi wa Gicumbi nawe avuga ko iki cyemezo kizagira ingaruka ku bantu benshi bitewe n’imiterere y’umujyi.

“ Uyu mujyi uracyari gutera imbere hari Urwego utarageraho, guca amagare mu masaha y’ijoro bizagira ingaruka ku bantu benshi kuko usibye abayatwaraga natwe twayagendagaho ntibizatworohera.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda ruzahabwa amafaranga menshi ku bimukira b’Ubwongereza
Next articleCoopilak: Amanyanga mu Nkiko za Rubavu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here