Imbuga nkoranyambaga za WhatsApp, Facebook na Instagram ubu ntiziri gukora haba mu kohereza no kwakira ubutumwa bugufi cyangwa gutangazaho ibitekerezo amafoto n’ibindi.
Ku bakoresha WhatsApp ntibari kubasha kohereza, kwakira cyangwa gukoresha izindi serivisi zose ziboneka kuri uru rubuga nkoranyambaga, mu gihe abakoresha Facebook bifashishije mudasobwa bo itari no kubasha gufunguka. Ibi ni nako bimeze kuri Instagram.
Ni ikibazo cyatangiye kugaragara saa Cyenda n’iminota 45 ku isaha ngengamasaha (GMT). Amakuru dukesha France 24 avuga ko cyatangiriye mu mijyi ituwe cyane nka Paris na New York ariko biza kurangira bibaye ikibazo cy’Isi yose.
Mu Rwanda iki kibazo cyatangiye kugaragara ahagana saa Kumi n’Imwe, ku buryo benshi bahise batangira kwibaza icyabaye.
Umuvugizi wa Facebook ari nayo ibarizwamo izi mbuga nkoranyambaga z’indi abinyujije kuri Twitter yavuze ko “babizi ko hari abantu batari kubasha gukoresha izi mbuga nkoranyambaga.”
Yakomeje agira ati “Turi gukora ibishoboka byose ngo ibintu bisubire ku murongo. Turababwira uko byifashe vuba bishoboka.”
Facebook ntiyigeze itangaza icyateye iki kibazo. Bisanzwe bibaye ko “application” cyangwa urubuga bishobora kugira ibibazo bigaharika gukora ariko ntibisanzwe ko abatuye Isi bose bahurira kuri iki kibazo.