Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka mu gihugu cya Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, Muhoozi Kainerugava, yatangaje ko ingabo ayoboye ziri kwitegura kuva mu gihugu cya DRC mu byumweru bibiri biri imbere.
Gen Muhoozi avuga ko bari bafitanye amasezerano y’amezi atandatu n’igihugu cya Congo yo gukorera ibitero bya gisirikare ku butaka bwayo bahiga abarwanyi bo mu mutwe wa ADF. Gusa ngo igihe cyabo kigeze ku musozo cyeretse bahawe andi mabwiriza mshya y’umugaba mukuru w’ingabo za UPDF.
Operation Shujaa, cyangwa se ibitero byo guhiga abarwanyi ba ADF mu gihugu cya Congo byatangiye mu Ugushyingo umwaka ushize amezi atandatu akaba agiye kurangira.
Igisirikare cya Uganda kigiye kuva muri Congo gitangaje ko cyaciye intege uyu mutwe ariko ntiwigeze urangira burundu kuko na n’ubu uracyagaba ibitero ku baturage ba Congo. Uganda yafashe umwanzuro wo kujya Guhiga ADF nyuma y’uko uyu mutwe w’iterabwoba wari umaze igihe utega ibisasu ku butaka bwa Uganda ukica abaturage ndetse bikaba byaranageze no mu murwa mukuru Kampala.