Umuhango wo gusezera bwanyuma perezida wa Tchad Idriss Déby Itno uteganyijwe kuri uyu wa gatanu mu murwa mukuru N’Djamena mbere yo gushyingurwa aho avuka ku gicamunsi.
Yishwe ku wa mbere ku rugamba rwo kurwanya abarwanyi b’umutwe washinzwe n’abasirikare batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe mu 2016.
Abakuru b’ibihugu bya Mali na Gineya bahageze, kandi biteganijwe ko Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, na we azerekeza i N’Djamena nubwo inyeshyamba zaburiye ko abayobozi b’amahanga batagomba kwitabira kubera impamvu z’umutekano.
Nyuma y’icyubahiro cya gisirikare n’amagambo y’abanyacyubahiro batandukanye bavuga kuri Idriss Deby, isengesho ryo kumusezeraho rirabera ku musigiti mukuru wa N’Djamena.
Nyuma ya saa sita, umurambo wa Bwana Déby urajyanwa i Amdjarass, umudugudu muto uri hafi y’umujyi yavukiyemo wa Berdoba, ku birometero birenga 1.000 uvuye ku murwa mukuru, hafi y’umupaka wa Sudani.
Perezida Déby yagize uruhare runini mu kubungabunga umutekano mu karere ka Sahel.
Akanama ka gisirikare kayobowe n’umuhungu we, Jenerali Mahamat ushyigikiwe n’ingabo kandi ashyigikie n’Ubufaransa bwahoze bukolonije iki gihugu.