Umuyobozi w’ishyaka Rwanda National Congress (RNC) Abdallah Seif Bamporiki yiciwe muri Africa y’Epfo, ishyaka rye rika vuga ko ari ibintu biba byateguwe… kandi ko ari leta y’u Rwanda ibifitemo inyungu.
Uyu Bamporiki yishwe ku cyumweru nimugoroba ahitwa Nyanga Township muri Cape Town, yari amaze amasaha macye avuye i Johannesburg. igipolisi cya Africa y’Epfo cyabwiye BBC ko iperereza ry’ibanze rituma yizera ko impamvu y’ubu bwicanyi ari ubujura.
Kugeza ubu leta y’u Rwanda ntacyo iuratangaza ku bivugwa na RNC ku rupfu rw’uyu Bamporiki.
Etienne Mutabazi, umuvugizi w’ishyaka RNC, yabwiye BBC ati: “Ku wa gatandatu yari yaraye i Johannesbourg, twariho twibuka bagenzi bacu bandi nabo bishwe cyangwa bazimiye, noneho ku cyumweru nibwo yafashe indege asubira Cape Town, yagezeyo nko mu ma saa tanu.”
Mutabazi yakomeje agira ati:”Umuntu w’umunyagihugu w’umusore w’imyaka nka 20 yaje kumuhamagara amubwira ko ashaka igitanda, kuko Bamporiki yari afite iduka ry’ibikoresho byo mu rugo.”
Yongeyeho ko ku wa gatandatu uwo mukiriya yaje ku iduka rya Bamporiki, ariko akanga kugura igitanda atamubonye ndetse abwira abo yahasanze ko ashaka ko ari Bamporiki uzakimujyanira iwe.
Polisi ya Africa y’Epfo ivuga ko uwari kumwe nawe we yabashije guhunga adakomerekejwe.
Polisi ivuga ko nta muntu irafata kugeza ubu uregwa ubu bwicanyi, ivuga ko uwapfuye yavanywe mu modoka akaraswa, naho abaregwa kwica bagatwara imodoka. Polisi yabwiye itangazamakuru ko iperereza ry’ibanze riyiha impamvu yo kwizera ko impamvu y’ubu bwicanyi ari ubujura.
Integonziza@gmail.com