Home Amakuru Intambara y’Uburusiya na Ukraine: Uko bimeze ubu

Intambara y’Uburusiya na Ukraine: Uko bimeze ubu

0

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yemeje amakuru y’uko Uburusiya bwatangiye kurasa za misile ku gihugu cye, nk’uko ibiro ntaramakuru Rueters bibivuga.

Yavuze ko Uburusiya bwatangiye kurasa misile ku bikorwaremezo bya Ukraine no ku mipaka.

Hari ubwoba ko ibi bitero byatangiye bishobora kuvamo intambara ikomeye y’ibihugu binini kandi bitunze intwaro kirimbuzi.

Perezida Vladmir Putin yatangaje ibitero bya girikare muri Ukraine saa 5h55 z’igitondo i Moscow – hashize iminota micye muri Ukraine hahise hatangira kurawa za misile.

Mu murwa mukuru Kyiv, ibyuma biburira intabaza byahise bitangira kuvuza iya bahanda, amafoto y’imodoka nyinshi z’abantu bari guhunga uyu mujyi ahita aboneka ku muhanda mugari.

Imirongo y'imodoka zisohoka mu murwa mukuru Kyiv mu gitondo kare kuwa kane
Imirongo y’imodoka zisohoka mu murwa mukuru Kyiv mu gitondo kare kuwa kane

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagaragaje ko bagize ubwoba bukomeye, bamwe bavuga ko bagiye kwihisha bombe z’Uburusiya.

Televiziyo zerekanye abantu bari gusengera ku mihanda bari mu matsinda.

James Waterhouse umunyamakuru wa BBC uri mu murwa mukuru Kyiv yavuze ko muri iki gitondo bumvise guturika guhambaye, kandi abategetsi bemeje ko hari misile zaharashwe, ndetse hari ingabo z’Uburusiya ziri kugana ku mujyi wa Odessa mu majyepfo y’iki gihugu.

Abantu bahungiye muri station za metro kwikinga ibisasu by'Uburusiya
,Abantu bahungiye muri station za metro kwikinga ibisasu by’Uburusiya
Abantu bahungiye muri station za metro kwikinga ibisasu by'Uburusiya

Ibinyamakuru by’imbere muri Ukraine bisubiramo Minisiteri y’ubutegetsi ivuga ko hari misile zarashwe ku biro bya gisirikare bishinzwe gukoresha za misile hamwe no ku biro bikuru by’ingabo i Kyiv.

Waterhouse avuga ko abategetsi muri Ukraine babona ko ibi ari ibitero binini.

Mu itangazo, igisirikare cya Ukraine cyavuze ko ingabo z’Uburusiya zatangije “kurasa ibisasu gukomeye” ku ngabo zabo ziri mu burasirazuba bw’igihugu.

Umusirikare w'Uburusiya

Iri tangazo rivuga ko misile z’Uburusiya zarashwe no ku kibuga cy’indege cya Boryspil mu murwa mukuru Kyiv no ku bindi bibuga by’indege. Ariko rihakana ko abasirikare b’Uburusiya bageze mu mujyi wa Odessa mu majyepfo.

Iri tangazo rivuga ko ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine ziri gusubiza ibitero by’Uburusiya.

Belarus nayo yinjiye mu gitero

Amakuru menshi asubiramo abategetsi ba Ukraine aravuga ko ingabo zo muri Belarus zirimo kwiyunga ku gitero cy’Uburusiya.

Ibyo bivuze ko ibitero kuri Ukraine ubu biri no guturuka mu majyaruguru y’iki gihugu.

Belarus, iri ku mupaka w’amajyaruguru ya Ukraine, ni inshuti y’igihe kirekire y’Uburusiya, ingabo z’ibi bihugu zimaze igihe mu myitozo ya gisirikare zihuriweho.

Map of Ukraine

Ibitero bivuye mu majyeruguru byiyongereye ku biturutse iburasirazuba, ndetse n’ingabo z’Uburusiya ziri kuzamuka zigana ku mujyi wa Odessa uri mu majyepfo, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yahakanye ko bari kurasa imijyi ya Ukraine – ivuga ko bari kwibasira ibikorwaremezo bya gisirikare, ibirindiro n’ibigo by’ingabo zirwanira mu kirere bifite “intwaro zikomeye”, nk’uko ibiro ntaramakuru bya leta RIA bisubiramo iyo minisiteri.

Ibihugu bya G7 biraterana

Perezida Joe Biden yavuze ko yavuganye na mugenzi we Zelensky wa Ukraine akamubwira ibyo ari gukora “asaba isi kwamagana ibi”.

Mu itangazo, Biden yavuze ko Zelensky “yansabye gusaba abategetsi b’isi kwamagana ubushotoranyi bukabije bwa Perezida Putin, no kwifatanya n’abaturage ba Ukraine”.

Biden yavuze no kuwa kane aza guhura n’abategetsi b’ibihugu bya G7, kandi n’inshuti za Amerika “ziza gushyiraho ibihano bikarishye ku Burusiya”.

Ati: “Turakomeza gushyigikira no gufasha Ukraine n’abaturage ba Ukraine.”

“Nararanye imyenda” – Umunyamakuru i Donesk

Umunyamakuru Sarah Rainsford wa BBC mu mujyi wa Kramatrosk mu gace ka Donetsk avuga ko saa kumi n’imwe z’igitondo yakanguwe n’ikintu cyaturitse bikomeye.

Ati: “N’ubundi nasaga n’udasinziriye, nararanye imyenda, nyuma y’uko Perezida Zelensky yaraye asabye yinginga abaturage ba Ukraine guhagarika iyi ntambara”.

Byasaga nk’aho ari igikorwa, kidatanga ikizere, cyo kwinginga bwanyuma.

Ukraine

Uyu munyamakuru avuga ko mu ijoro ryacyeye mu mujyi wa Kramatorsk hari abantu babarirwa mu magana, barimo abana benshi, bafite amabendera y’igihugu baririmba, mu kimenyetso cy’ubumwe no gukunda igihugu.

Ati: “Nijoro, restaurants zari zirimo abantu benshi. Amaduka akinguye. Imodoka ku mihanda. Buri wese navugishije yari afite ubwoba. Ntawari uzi ikigiye kuba.

“Ariko sintekereza ko bari biteze ibitero bigari bimeze gutya ku gihugu cyabo.

“Ubu abo twavuganye bafite ubwoba kurushaho, barakonje. Nta n’uzi aho ari buhungire, mu gihe yaba abishatse.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubuga nkoranyambaga rwa Donald Trump rwatangiye gukora
Next articleFrance: Umunyamakuru Natacha agiye kubimburira abandi kuburana icyaha cyo guhakana Jenoside
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here