Home Amakuru Ishyaka rya Malema ryasabye Ubuhinde guhana Dalai Lama, umuyobozi w’Ababudisite

Ishyaka rya Malema ryasabye Ubuhinde guhana Dalai Lama, umuyobozi w’Ababudisite

0

Umuyobozi Mukuru w’Abanya-Tibet akaba anakuriye Idini rya Buddha muri ubwo bwoko, Dalai Lama Tenzin Gyatso, arasabirwa guhanwa nyuma y’amashusho yamugaragaje asoma umwana w’umuhungu akamusaba ko yonka ururimi rwe, ibyafashwe nko guhonyora uburenganzira bw’umwana.

 Dalai Lama, uri mu buhungiro mu Gihugu cy’Ubuhinde yaciye ibintu ku mbuga nkoranymbaga nyuma yo gusaba umwana muto wari uje kumusaba umugisha kumwonka ururimi. Dalai Lama, yasabye imbabazi nyuma y’aya mashusho ariko hari abamusabira guhanwa.

Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Afurika yepfo, South African opposition party the Economic Freedom Fighters (EFF) niryo ryasohoye itangazo risaba igihugu cy’Ubuhinde uyu ushinjwa yahungiyemo guhana Dalai Lama.

Iri shyaka rya Julius Malema, mu itangazo ryasohoye rivuga ko izi mbabzi Dalai Lama yasabye ari iza nyirarureshwa kuko yazisabye nyuma y’ukwezi iki gikorwa kigayitse gikozwe.

Abashyigikiye Dalai Lama bavuga ko nta kibi yakoze kuko ibyo yasabye umwana byo kumwonka ururimi bisanzwe mu muco wo gusuhuzanya mu baturage ba Tibet.

Dalai Lama, w’imyaka 87 y’amavuko, ni muyobozi w’idini a rya Buddha akaba n’umuyobozi w’Igihugu cya Tibet, ari mu buhungiro mu Gihugu cy’Ubuhinde kuva mu mwaka wi 1959 ubwo yashwanaga n’Abayobozi b’Igihugu cy’Ubushinwa ari nacyo kiyobora Tibet.

N’ubo igihugu cy’Ubuhinde nacyo kiratangaza ku byasabwe n’ishyaka rya Malema, iki gihugu cyasohoye itangazo kihanangiriza umuntu wese uhohotera abana kivuga ko agomba guhanwa bikomeye hatitawe kuwo ari we.

Amashusho agaragaza Dalai Lama akora ibyo bamwebise amahano

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInyandiko ugomba gusoma mu gihe cyo kwibuka
Next articleUko Rucagu yashatse kujya mu Nkotanyi mbere ntibyamukundira
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here