Home Uncategorized Ishyirahamwe Igicumbi rikomeje kubiba amacakubiri ari nako risebya u Rwanda

Ishyirahamwe Igicumbi rikomeje kubiba amacakubiri ari nako risebya u Rwanda

0

Ishyirahamwe Mpuzamahanga Igicumbi, rikomeje ibikorwa byaryo byo gusebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo bihishe inyuma y’iryo shyirahamwe bavuga ko rishinzwe kurengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside.

Iri shyirahamwe riyobowe na Basabose Philippe, usanzwe uzwiho kwandika no gukora ibikorwa bisebya u Rwanda n’abayobozi barwo. Iri shyirahamwe abaribarizwamo benshi n’abitabira ibiganiro rikunda gutanga ni abazwiho kurwanya no kwanga ubutegetsi buriho mu Rwanda nka Dada Gasirabo, Hosea Niyibizi, Uwibambe Léontine, Tabitha Gwiza, Louis Rugambage, Nkubana Louis, Jovin Bayingana n’abandi. Aba baherutse gukora ikiganiro bise ko kigenewe itangazamakuru cyarimo abanyamakuru nabo baziho gukwiza ibihuha ku Rwanda barimo Gaspard Musabyimana, Thabita Gwiza na Jean Paul Turayishimye. Inyandiko n’imvugo z’aba bose ku mbugankoranyambaga zigamije guca amacakubiri mu Banyarwanda.

Basabose Philippe, umuyobozi wa “Ishyirahamwe Mpuzamahanga Igicumbi”, yongeye gushimangira muri iyi nama ko icyo bagamije ari ukwambura Leta y’u Rwanda igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo ubu bafite ubshobzi bwo kubitegura. ibi nibyo bituma abanyarwanda bakangurirwa kwirinda aba bantu kuko basa n’abahawe amata bakaruka amaraso ukurikiiuje uko barwanya ababarokoye aho kubashimira.

Mu biganiro bibiri baherutse gutegura bongeye gufata umwanya wo gusebya igihugu n’abayobozi bacyo barimo n’abahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko barokotse. Ibitekerezo byatanzwe ahanini byarwanyaga igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside ya korewe Abatutsi no kwemeza Jenoside yakorewe Abahutu. Ibi byose babikora birengagije ko abanyarwnada bari mu minsi 100 yo kwibuka banirengagije ko bigize ibyaha mu mategeko y’u Rwanda.

Basabose yashishikarije abasaba ko Jenoside yakorewe Abahutu yemerwa gukomeza kubisaba bikemerwa cyangwa bikangwa ariko ko bumva ko ntawababaye ukwiye gusubizwa inyuma. Ibi byo kwemeza ko habaye Jenoside ebyiri bihanwa n’itegeko rihana icyaha cya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu Rwanda, Jenoside yemejwe n’umuryango w’abibumbye ni iyakorewe abatutsi hagati ya Mata 1994 na Nyakanga uwo mwaka gusa.

Louis Rugambage, nawe wo muri uyu muryango yunganiye umuyobozi we Basabose avuga ko kwemeza Jenoside yakorewe abahutu atari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. amagambo ya Rugambage na Basabose muri ibi biganiro yose agamije kumvikanisha no gukwirakwiza imvugo y’uko habaye Jenoside ebyiri.

Mu kindi kiganiro nacyo cyateguwe n’abagize iri shyirahamwe Igicumbi ku wa 21 Kamena cyahawe umutwe ugira uti ” Twibuke, Tuzirikane: Imyaka 31 y’ubucikacumu n’ubushingwacumu”  cyari kigamije gucamo abanyarwanda ibice no gukwirakwiza urwango kitabiriwe n’abanyamuryango bayo barangwa no gukwirakwiza ibinyoma no gusebya abahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi.

Muri icyo kiganiro ,hakoreshejwe imvugo ahanini zikoreshwa n’abasebya ubuyobozi bw’u Rwanda. Mukamana Ange Noella, uvuka mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro wahisemo guhunga abamurokoye nawe ni umwe mu batanze ubuhamya muri ibi biganiro avuga ko atafashijwe nk’uko bikwiye kandi yarafashijwe kwiga nk’uko ababizi babyemeza, akanongeraho ko yabuzwaga amahoro kubera gutanga ibitekerezo bye kimwe n’abandi aribyo bita gushingwa icumu, akaba aricyo cyatumye yifatanya n’iri shirahamwe rya Gicumbi rigamije gusebya igihugu n’ubuyobozi bwacyo.

Mukamana Ange Noella, kimwe na bagenzi be muri iri shyirahamwe n’andi yose akorere hanze y’u rwanda bamenye ko kurwanya FPR yahagaritse Jenoside bitazabahira kuko ayubusa bazishyura kandi bicuza

Mukamana Ange Noella, warokokeye mu Karere ka Kicukiro ni umwe mubifatanya na Igicumbi mu gushaka kwambura Leta igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mukamana akomeza agaragaza imvugo yambura agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko uburyo imibiri yabo yaruhukijwe mu cyo yise utubati (etajeri).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInteko ishingamategeko yemeje ingengo y’imari ya ya miliyari 7.032,5 Frw u Rwanda ruzakoresha mu 2025/2026
Next articleInzitizi ndemyagihugu z’u Rwanda mu rubanza rwarezwemo na DRC zanzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here