
By Doreen Karungi
Jeannette Kagame yasabye abagore kudasigara bikoreye inshingano zose mu muryango, ashimangira ko kubaka urugo rufite amahoro n’imibereho myiza bisaba ubufatanye bw’abagabo n’abagore.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 08 Werurwe 2026, ubwo u Rwanda rwafatantaga n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, aho yashimiye abagore bagize uruhare rukomeye mu mateka yo kurengera agaciro ka muntu no guteza imbere sosiyete irangwa n’ubutabera n’iterambere.
Madame Jeannette Kagame yagarutse ku butwari n’ubwihangane mu bihe bitandukanye bigaragara ku bagore, bagakomeza gutanga umusanzu mu miryango yabo no mu iterambere ry’igihugu, kabone n’ubwo hari abagiye bakora ibikorwa bikomeye batabonye agaciro kabyo uko bikwiye.
Yanashishikarije abagore n’abakobwa kurushaho kwigirira icyizere no kumenya ko bafite ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere rya sosiyete. Yabasabye kandi gukomeza kurengera uburenganzira bwabo n’ubw’abandi bagore n’abakobwa, ndetse no kwita ku buzima bwabo haba ku mubiri no ku mutima.
Mu butumwa bwe, yanashimiye abagabo bashyigikira abagore mu buzima bwa buri munsi, yaba ari ba nyina, abagore babo, bashiki babo cyangwa abakobwa babo, avuga ko uruhare rwabo ari ingenzi mu kubaka imiryango ikomeye n’imibereho myiza y’abaturage.
Icyakora, yanibukije abagabo bamwe batuzuza inshingano zabo mu miryango ko kubaka urugo rufite amahoro no kurinda imibereho myiza y’umuryango ari inshingano zisangiwe n’abagore n’abagabo.
Yasabye kandi imiryango n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu guteza imbere uburinganire, cyane cyane mu kurera abana babigisha kubahana no kubazwa ibyo bakora, baba abahungu cyangwa abakobwa.
Yasoje ashimangira ko kubaka sosiyete irangwa n’ubutabera n’amahirwe angana bisaba ubufatanye bwa buri wese, ashimangira ko abagore badakwiye gusigara ari bo bonyine bakora imirimo yose mu muryango.












