Home Amakuru Kacyiru: Abakora umwuga w’ububumbyi ntibakozwa iby’amoko

Kacyiru: Abakora umwuga w’ububumbyi ntibakozwa iby’amoko

0

Mu gihe byakunze kuvugwa ko abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma batsimbaraye ku izina bahoranye ariryo ABATWA, abakorera Kacyiru bo bavuga ko bazi ububi bwo kwitwa ubwoko runaka kandi bakaba bahitamo kwitwa abanyarwanda nk’abandi.

Ibyo babibwiye ikinyamakuru Intego ku wa 03 Kamena 2019 ubwo cyasuraga iyo koperative mu rwego rwo kumenya icyo aba baturage bavuga ku bumwe n’ubwiyung bw’abanyarwanda.

Koperative y’ababumbyi ba kijyambere bakorera Kacyiru (foto Intego)

Gatera Jonathan, Perezida wa Koperative y’ababumbyi bakoresha ikoranabuhanga yitwa Moderne poterie, avuga ko yavukiye I Kigali mu gihe abanyarwanda bari bugarijwe n’amacakubiri, ariko ubu akaba asanga amoko atari iturufu umuntu arisha muri iki gihe cy’ubuyobozi bwiza.

yahise akomoza ku bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Ibuka, bwagaragaje ko ikibazo cy’amacakubiri ashingiye ku moko mu Rwanda gihari, ariko Gatera avuga ko atari ikibazo cy’Abatwa gusa ko ahuwo n’andi moko mu Rwanda yugarijwe n’icyo kibazo.

Gushyingiranwa biracyari ikibazo

Ku bijyanye n’uko bamwe mubo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bahabwa akato, Gatera yabwiye Intego ko ibyo abibona gusa mu gushyingiranwa kuko ariho hakiri ikibazo, ariko ngo kuko abanyamuryango ba koperative yabo bishoboye ntabwo bakunze guhabwa akato, keretse bamwe biheza ku giti cyabo.

Kubwe asanga abanyarwanda bakwiriye kureba ibintu by’amoko ati” Amoko abantu bayihorere bareke twitwe abanyarwanda, ahubwo n’abagitsimbaraye ku mazina Abatwa, abayobozi nibabegere babibakangurire babasobanurire impamvu ayo mazina ari mabi. Gato gato abantu bazagenda babyumva”.

Abanyamuryango nabo bemeza ko ivangura ryagabanutse

Nyirabarigira Amina, umubyeyi w’abana 3 ufite imyaka 40, ni umwe mubo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, avuga ko yabyirutse mu mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kacyiru, Akagari ka Kibaza, mu Mudugudu wa Inyanga, ariko ngo ntiyize kubera ibibazo by’amoko byari mu Rwanda.

Agira ati “Data yagerageje kutujyana kwiga, ariko abandi bana banga kwigana natwe kuko twari Abatwa” akomeza avuga ko ubu abana be bose biga kandi ntawe ubaha akato, dore ko banatsinda neza mu ishuri.

Avuga ko myaka yashize yajyaga ahantu ntabe yasangira n’abandi, kuko babahaga isahani ukwabo mu gihe abandi basangira, ibyo abiheraho ashimira president Kagame Paul kuko yakuyeho amoko.

Amina avuga ko nubwo ubuzima bwe bugoye ariko agerageza kubaho, cyakora kugira ngo abone ibyo agaburira umuryango w’abantu batanu dore ko atunzwe n’akazi ko kubumba, kandi kakaba katagira amafranga menshi.

Ababazwa n’iyo bavuga bene wabo nabi

Amina ni umwe mu babumbyi wemeza ko ataguhabwa akabo(foto Intego)

Uyu mubyeyi uba mu kiciro cya 2 cy’ubudehe, avuga ko atuye ahantu adaturanye n’abo mu miryango ye, cyakora ngo nta muntu umwerekako amuha akato, ngo nyamara mu biganiro by’abaturanyi be akenshi bavuga ko banena abatwa, ko basa nabi, ko batasangira nabo n’ibindi, aho atunga agatoki n’abayobozi bagwa mu mutego wo kwita abantu abatwa/kazi.

Avuga ko we kubwe asanga kuba umuntu asa nabi bidasobanuye ko ari umutwa, kuko ari no mu yandi moko, nyamara iyo undi asa nabi ntabwo bemera ko ari umunyarwanda mwene wabo, bavuga ko ari umutwa.

Cyakora ngo we iyo abyumvise arisekera kuko nta kindi yabikoraho.

Aha yaduhaye urugero rw’umugabo wari mu kabari mu ijoro akamubwira ngo akeneye ko aza akamuvura umugongo, ibintu byamubabaje cyane cyakora akamuha gasopo kandi kuva icyo gihe ngo ntibirasubira.

Koperative ibafasha iki?

Amina avuga ko muri koperative bahabwa udufaranga kabiri mu mwaka, two kwikenuza cyane cyane iyo begereye iminsi mikuru, ko ariko bba bafite ibyo bikorera ukwabo ku ruhande kugira ngo batunge imiryango yabo, kandi rimwe na rimwe Koperative ishobora kubabonera nk’ikiraka bityo bakabonamo udufaranga n’ubwo atari menshi.

Ibi kandi twanabibwiwe na Gatera umuyobozi w’iyo koperative aho avuga ko ikintu bafasha abanyamuyango babo, ari ugukorera hamwe no kwiga guhanga udushya mu mibumbire, no mu gihe babonye ikiraka, buri munyamuryango abonaho amafranga kandi n’ugize ikibazo baramuguriza akazishyura nyuma.

Kubumba ntibisaba ubwoko runaka

Umunyamerikakazi Flavia na Ingabire Alexis wa COPORWA bemeza ko ububumbyi atari umwuga usuzuguritse (foto Intego)

Flavia Everman, umunyamerika uva muri leta ya Missouri akunda kubumba kuko bimushimisha, ariko mu bisanzwe ni umwarimu. Twamusanze kuri iyo koperative ubwo yari mu kiruhuko mu Rwanda, abwira ikinyamakuru Intego ko akazi ko kubumba ari akazi kiyubashye iwabo, ko abantu benshi bagakora bidashingiye ku moko, ndetse ko abenshi babona ari ubugeni (Arts) bwo ku rwego ruhanitse, akaba ariyo mpamvu aza mu Rwanda yazanye bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kubumba kandi bikurura ba mukerarugendo n’abaguzi bitewe n’icyo ubumbye cyane cyane nko kumbumba inyamaswa (Utunyamasyo, Ingagi, Intare) n’ibindi bigaragaza umuco nyafurika, aho avuga ko ububumbyi ushobora no kwifashisha Youtube ukabwiga kandi bukakugirira akamaro.

Gatera nawe yabigarutseho aho yagaragaje ko iyi koperative ifite ababumbyi 55, ariko bose akaba atari abo amateka garagaza ko basigaye inyuma, ko ahubwo bavanze n’abandi banyarwanda kandi ko batahiriza umugozi umwe.

Bwana Ingabire Alexis ukorera umuryago w’ababumbyi bo mu Rwanda COPORWA, asinzwe ubukungu n’iterambere muri uwo muryango, ni nawo muryango washinze iyo koperative, yatubwiye ko iyo koperative yabagejeje kuri byinshi aribyo byabagejeje ku bibumbano bigezweho mu mujyi wa Kigali

coporwa rero niyo ikurikirana imigendekere ya Koperative, bareba imikorere n’iterambere ryabo.

Iyo bazanye n’abaterankunga birabafasha cyane kandi nawe ku rundi ruhande babakorera publicite abakiliya bakiyongera kandi abantu bakabayoboka cyane.

Komezusenge Jimmy

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKarongi: Hari abanze kwitwa abaturage nk’abandi kubera akato.
Next articleNyagatare: Abenshi bavana ubwandu Uganda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here