Umusesenguzi w’u mupira w’amaguru akaba n’umuvugizi w’ikipe y’ingabo z’Igihugu APR FC Kazungu Claver, yibajije ku bushobozo bw’umutoza Adil Mohamed Eradi, anibaza ku bimutangwaho nk’imishahara n’ibindi niba bijyanye n’ubushobozi bwe mu gutoza.
Ibi uyu musesenguzi yabikuye ku kumikino wahuje ikipe ya AS Kigali na Apr FC ukarangira makipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe ariko bigaragara ko APR fc yarushije AS Kigali hagati mu mukino nubwo itashoboye gutahana amanota atatu yose kubera amakosa y’umutoza.
Uyu musesenguzi avuga ko umutoza usibye gupanga ikipe yatangiye mu kibuga kuri uyu mukino yaranivangiye mu gusimbuza bigatuma atesha amanota ikipe atoza bikayishyira mu mibare ikomeye yo gukomeza guhatanira igikombe cya shampiyona.
“ Nabonye umukinnyi Nizeyimana Djuma udasanzwe akina kubera imvune ari mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga ndatangara, noneho nyuma yaho no mu gusimbuza mbona asimbuje umukinnyi watsinze igitego (Byiringiro Lague), aha nahise ndambarara.” Kazungu akomeza agira ati:
“ Noneho aho kumusimbuza Mugunga Yves utsinda ibitego amusimbuza Usengimana Dany ubirata, nibaza niba aba atekereza uko ikipe atoza yastinda cyangwa niba aba yitaye ku gukinisha Dany Usengimana udatanga umusaruro.”
Nyuma yo kwibaza ibi Kazungu Claver yahise yibaza kuri miliyoni zirenga 20 z’amafaranga y’ u Rwanda bivugwa ko umutoza Adil ahembwa buri kwezi niba zihura n’ubushobozi bwe n’ibyo APR FC imusaba nk’umusaruro.
“ Ese ibintu twiteze ku mutoza Adil ni byo tumubonamo? kuko ibimutangwaho bitandukanye ni bihabwa abatoza b’Abanyarwanda kuko tumufata nk’umutoza mpuzamahanga, ibyo tumwitezeho ni byo aduha?” nyuma yo kwibaza kazungu yagize ati:
“Adil yari umutoza wungirije muri Waydad casablana yo muri Morocco, ese ubu ntari kurwana n’ibintu bimurenze kuva ku kuba umutoza wungirije ukaza gutoza APR fc y’igitutu ikeneye kujya mu matsinda? Uwo musaruro yahita awutanga? Adil nta yindi kipe ikomeye yatoje ngo umuntu ayirebereho kuko ikipe yambere atoje ikomeye ni APR FC.”
Adil Mohamed umutoza uvugwaho guhembwa arenze miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi akaba riwe mutoza rukumbi uhembwa aya mafaranga ku butaka bw’u Rwanda.
Nubwo Ail Mohamed atagejeje APR FC ku ntego yamuzaniye muri shampiyona y’u Rwanda ntaratsindwa umukino n’umwe mu mikino 31 amaze gutoza.