Umunyamakuru Kazungu Claver wari umaze imyaka itanu ari umuvugizi wa APR fc yashyizweho akadomo mu gitondo cyo kuri uyu wambere.
Ibi byatangajwe na Kazungu Claver ubwe mu kiganiro urukiko rw’imikino kuri radiio 10, uyu munyamakuru ntiyatangaje impamvu yamukuye muri APR fc kuko yavuze ko yabimenyeshejwe kuri telefoni.
Kazungu Clavere mu magambo ye yishimiye ko amaze imyaka itanu muri iyi kipe imyaka ifite icyo isobanuye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
” Nkitangira akazi hari abavugaga ko ntazanamaroho umwaka ariko nishimiye ko namazemo imyaka itanu, imyaka isabwa kugirango umuntu abe yakwiyamamaza muri ferwafa, ndashimira ubuyobozi bwa APR FC ku cyizere bwangiriye mu gihe cy’imyaka itanu.” ibi Kazungu Claver yabivuganye agahinda mu kiganiro yagezemo akererwe nyuma yo guhabwa ubu butumwa.
Benshi mu bakurikiranira imikino hafi bavuga ko kuba Kazungu Claver yirukanwe muri APR fc yizie kujko yari asigaye ayinenga mu biganiro bye.