Home Uncategorized Kubaka amashuri: Abaturage barasabwa gukora ubuyede

Kubaka amashuri: Abaturage barasabwa gukora ubuyede

0

Muri gahunda yo guca ubucucike mu mashuri, minisiteri y’Uburezi irasaba abanyarwanda muri rusange kuzatanga umuganda, kugira ngo imirimo yihute abana bazatangire muri Nzeri ibikorwa byararangiye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Kamena, Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, yavuze ko nubwo ingengo y’imari yateguwe ku buryo buhagije ariko harasabwa inkunga yo kuba bafasha mu bikorwa byo kubaka, batanga amaboko ndetse n’umusanzu kuri bamwe babishoboye.

Nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri Bwana Samuel Mulindwa nawe yabigarutseho, mu ngengo y’imari izafasha muri ibi bikorwa, ntabwo harimo amafranga agenerwa abayedi cyangwa abahereza mu bwubatsi, ari naho bahereye basaba abaturage kugiramo uruhari.

DR uwamaliya ati “Nubwo igihe ari gito kugera muri Nzeri, ariko byariteguwe”
Ku bijyanye n’abibaza niba amashuri azaba yujihe ubuziranenge, harimo ibikoresho bihagije, intebe zihagihe zo kwicaraho, abarimu bazajya muri ibyo byumba bishya kandi bijyanye n’ibikorwaremezo byorohereza abafite ubumuga, Dr Uwamaliya avuga ko byose byitaweho.

Ati “Ntabwo tuzubaka igice, ibyumba bizaba byujije ubuziranenge kandi byise byateguriwe ku rwego rw’igihugu, kugira ngo bizanakurikiranwe neza”

Yongera ho ko mu kubaka kugira ngo ibikoresho byihute kuboneka, bazakoresha amashuri y’ubumenyingiro mu gukora intebe, n’ibindi bikoresho ku buryo bwihuse.
Iki gikirwa kizatwara ingengo y’imari ingana na Miliyari zigera kuri 122 kandi hazubakwa ibyumba by’amashuri ibihumbi 22.
Ndetse n’ibyumba byari byarangiritse bizasanwa hakurikijwe ibarura ryari ryarakozwe na Minisiteri y’uburezi.
Kugeza ubu, uturere dufite ibyumba by’amashuri menshi ni Nyagatare na Gatsibo, ariko aho ikibazo kigaragara cyane ko hari ibyumba bike ni mu ntara y’Amajyepfo.

M Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAPR FC ikomeje gushaka imbaraga
Next articleCORONA19: Urunturuntu muri Kigali

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here