Abashaka kujya mu ntara mu gihe I Kigali hashyizwe muri guma mu rugo baravuga ko batizeye kubona imodoka zibacyura, ni nyuma yo guhabwa umunsi umwe gusa wo kuba bavuye muri Kigali.
Bimwe mu byemezo by’Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 18 Mutarama uyu mwaka harimo gushyiraho umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo, gusa hagatanzwe umunsi umwe w’abashaka gutaha mu ntara, abagenzi batari bake bari muri Gare zitandukanye babuze imodoka zibacyura.
Abagenzi baturutse mu duce dutandukanye twasanze muri gare ya Remera samunani z’amanywa babuze imodoka zibacyura mu ntara baravuga ko batizeye kubona uko bataha.
Mukangango Elina ni umubyeyi w’imyaka 52, twasanze yicaye hasi iruhande rwa Gare ya Remera yangiwe kuyinjiramo, iruhande rwe harambitse udukapu tubiri n’agafuka, avuga ko avuye mu karere ka Bugesera, agiye mu karere ka Nyagatare anyuze muri Kigali, avuga ko yari asanze abana none akaba abona agiye kurara muri Gare ya Remera.
Yagize ati: “Navuye ku gahembe n’amaguru ngera Kigali, none ngo baratwara abanyeshuri n’abafite ibyemezo by’inzira tutazi n’aho bitangirwa. Baduhaye uburenganzira batwizeza ko turabona uko dutaha iwacu none dore aho nicaye ntakizere”.
Uyu mubyeyi utorohewe asaba Leta ko bazabaha imodoka ku munsi ukurikiraho kuko yabonaga uyu munsi atagitashye.
Aba baturage kandi bavuga ko bakumirwa n’abashinzwe umutekano babasaba ibyangombwa bavanye mu midugudu baturutsemo, ibintu bavuga ko batari bazi, gusa RURA Dr Ernest Nsabimana yatubwiye ko ibyo byemezo batari kubisaba abaturage.
Ku kibazo cy’abaturage bari babuze imodoka ushinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe (RURA) Toni Kulamba yavuze ko bizeye ko abagenzi bose bari bugezwe aho bagiye neza.
Toni Kulamba ati: “Twaboherereje imodoka bose ari Nyabugogo cyangwa Remera kuburyo twizeye ko barara bagezeyo neza. Ahubwo icyo tubasaba ni ukugenda bubahiriza amabwiriza”.
Biteganijwe ko iyi gahunda ya guma mu rugo iri mu mugi wa Kigali izamara iminsi cumi n’itanu naho korohereza abashaka kujya mu ntara bikarangirana n’itariki ya 19 Mutarama.
Iyi nkuru yatewe inkunga na IMS
Mporebuke Noel