Home Politike Donald Trump yasezeye ku butegetsi yivuga ibigwi

Donald Trump yasezeye ku butegetsi yivuga ibigwi

0

Mu mashusho yashyizwe kuri YouTube, Perezida Donald Trump yavuze ko yarwanye  icyo yise ingamba zikaze, intambara zikomeye kurusha izindi ngo kuko ari byo bamutoreye gukora.

Donald Trump yavuze ijambo rye ryo gusezera mbere yo kuva ku butegetsi, aho yagize ati: “Twakoze ibyatuzanye -n’ibindi byinshi.”

Kugeza ubu Trump ntaremera neza ibyavuye mu matora yo mu kwezi kwa 11, aho yatsinzwe n’umudemokarate Joe Biden. Uyu munsi saa sita z’amanywa i Washington, saa moya z’ijoro mu Burundi no mu Rwanda, Biden ararahirira kuba perezida wa Amerika.

Nkuko BBC ibitangaza, mu ijoro ryo kuwa kabiri muri Amerika, Trump yahaye imbabazi abantu 73 mu masaha ya nyuma ari ku butegetsi, barimo abaraperi Lil Wayne na Kodak Black hamwe n’uwahoze ari ‘mayor’ wa Detroit Kwame Kilpatrick.

Byari byitezweko ababarira abantu benshi mu masaha ye ya nyuma nka perezida.

Buri bucye arahira, Biden yayoboye umuhango wo kuzirikana no guha icyubahiro Abanyamerika bagera ku 400,000 bamaze kwicwa na Covid-19.

Ni ibiki Trump ashinjwa?

Perezida Trump wegujwe n’inteko (umutwe w’abadepite) kubera gushishikariza abamushyigikiye gutera inteko, azatumizwa mu rubanza na sena ya Amerika namara kuva mu mirimo. Nibimuhama, ashobora kubuzwa kuzongera na rimwe kwiyamamaza.

Niwe perezida wa mbere mu mateka ya Amerika wegujwe n’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ubugira kabiri. Imyigaragambyo irimo urugomo na politiki ya Trump mu minsi ya nyuma byatumye abantu batamenya cyane ibyo icyorezo cya coronavirus cyariho gikora, ubu kimaze kwica abanyamerika 400,000 mu bagera kuri miliyoni 24 bacyanduye.

Mu ijambo rye, Trump yavuze ko ubutegetsi bwe bwubatse “ubukungu bukomeye cyane mu mateka y’isi”. Koko isoko ry’imari n’imigabane rya Amerika ryongeye kuzamuka, aho ikigo cy’ikoranabuhanga Nasdaq cyazamutseho 42% mu 2020, naho ikigo gihuriweho S&P 500 kikazamukaho 15%.

Ariko nubwo Trump yigamba ibyo, ibice bindi bisigaye by’ubukungu biri mu bibazo. Abakoresha bagabanyije imirimo mu kwa 12. Ubucuruzi buciriritse bwaraguye mu mezi ashize mu gihe benshi bakomeje kurira ko babuze imirimo. Trump yagize ati: “Gahunda yacu ntabwo yari abarepubulikani cyangwa abademokarate, ahubwo yari ibyiza ku gihugu, kandi ibyo bivuze igihugu cyose”.

Trump avuye mu biro ahabwa amanota 34%, amanota macyeya yigeze ahabwa perezida wa Amerika ucyuye igihe.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKubona imodoka zijya mu ntara byari ingorabahizi kubadashaka kuguma muri Kigali
Next articleSergeant Nsabimana w’u Rwanda na Corporal Ndikumana w’u Burundi baherekejwe mu cyubahiro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here