Kwigisha amategeko, gufasha abaturage kugera ku butabera no gukora ubushakashatsi mu rwego rwo kuteza imbere imikorere ihamye y’ubutabera, nizo ntego z’umuryango uharanira kubahiriza amategeko mu Rwanda CERULAR.
Nk’uko byatangajwe na Me Sebusandi Moses perezida w’uyu muryango CERULAR, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe n’uwo muryango, yavuze ko kutamenya amategeko bituma abaturage batabona uburenganzira bwabo.
CERULAR ivuga ko izibanda ku bushakashatsi, bareba uko amategeko ajyaho, imbanzirizamushinga zayo n’ibindi, kugira ngo imiryango itari iya Leta nayo igaragaze uruhare rwayo mu kureberera rubanda .
Buri rwego rukore ibirureba kandi zuzuzanye-Mudakikwa John
Inzego zikwiye gutandukana kugira ngo zikorere mu bwisanzure aribyo separation of power, ariko kandi zikuzuzanya, kubera ko bizafasha mu iyubahirizwa ry’amategeko. Yagize ati”Nta rwego na rumwe rugomba kuba hejuru y’amategeko.”
Ibi byagarutsweho na John Mudakikwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango CERULAR, aho yashimangiye ko imiryango itari iya leta ikwiye kuzamura ijwi ryayo kugira ngo yunganire abandi basanzwe bavugira abaturage barimo abanyamakuru.
Ku bijyanye n’itangazamakuru kandi yavuze ko bazakora gahunda ihamye yo gukorana n’itangazamakuru, kuko ari umuyoboro ukwiye kunganirwa kugira ngo habeho impinduka mu rwego rw’amategeko ari nayo aheza abaturageku kugira uburenganzira n’umutuzo.
Ubushakashatsi buzashyirwaho imbaraga
Uyu muryango CERULAR kandi uvuga ko uzashyira imbere gusesengura no gukora ubushakashatsi, kugira ngo babone aho bahera bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku ishyirwaho ry’amategeko nk’imiryango itari iya leta.
M.Louise Uwizeyimana