Home Amakuru Abafite ubumuga bwo mu mutwe barakubiswe mu gihe cya guma mu rugo-HRFR

Abafite ubumuga bwo mu mutwe barakubiswe mu gihe cya guma mu rugo-HRFR

0

Gukubitwa, kubura uburyo bwo kwivuza, kutabona amakuru ahagije kuri  Covid19, kubura amafaranga y’ubukode no guhangayika bikabije, nibyo bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango usanzwe ukorera ubuvugizi abanyantege nke uzwi nka Human Right First Rwanda.

Ibi byatangajwe mu nama yabaye uyu munsi,  yari igamije gusuzuma aho ubushakashatsi bugeze bukorwa ndetse no gutanga ibitekerezo biva mu yindi miryango kugira ngo bongere amakuru.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abafite ubumuga babajijwe 75% bavuga ko batashoboye kugerwaho n’amakuru arebana  na Covid19 kubera impamvu zitandukanye.

Nk’uko byatangajwe na Brenda Kayitesi umuhuzabikorwa w’uyu muryango, ngo bakoze ubu bushakashatsi kugira ngo bateze imbere uburenganzira bw’ abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe cyane cyane mu bihe bidasanzwe.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko bamwe mu bafite ubumuga, bagaragaza ko batabonye uburyo bwo kwivuza cyane ko benshi basubizwagayo na polisi kubera ko batashoboye gusobanura neza aho bagiye n’impamvu ibajyanye.
Bamwe mu babajijwe kandi, bavuze ko bakubiswe n’abo mu miryango yabo, mu gihe habaga havutse ikibazo mu muryango.

Ubukene bwariyongereye

Ksyitesi agira ati “N’ubwo ihungabana ry’ubukungu ryagaragaye ku isi hose, ariko abafite ubumuga bwo mu mutwe bahuye  n’akaga gakomeye, kuko abenshi batakaje imirimo bakoraga nko kuboha no gucuruza amakarita, bitiza umurindi ihezwa n’ihohoterwa rikomeye kuri icyo kiciro cy’abafite ubumuga kuko ntacyo binjirizaga imiryango yabo.”

Abafite ubumuga babwiye abashakashatsi ko bahuye n’imihangayiko ikomeye bitewe no kubura amafaranga y’ubukode bw’ amazu bacumbitsemo. Bati “Duhorana ubwoba ko nyir’inzu azatujugunya hanze”

Abandi bagiye bafungiranwa mu mazu  n’abo mu miryango yabo, babuzwa uburenganzira kuko bafatwa nk’abateza ibibazo imiryango kurusha abandi, ari naho uyu muryango HRFR uhera uvuga ko hahonyowe bikabije uburenganzira bwo kwishyira ukizana kwa muntu n’ubwo isi yari mu bihe bidasanzwe

Ingingo ya 150 mu itegeko ry’umuryango  yatunzwe agatoki

Kayitesi avuga ko nubwo leta y’u Rwanda ikora ibishoboka ngo uburenganzira bw’abantu bwubahirizwe, ariko ko hari amategeko agikumira uburenganzira bwa muntu nk’ingingo ya 150 mu itegeko rigenga abantu n’umuryango, aho bima neza uburenganzira abafite ubumuga bwo mu mutwe, bakabuha ababareberera, nyamara ngo abo bantu hari ubwo babona agahenge, bagatekereza neza kandi bakaba bashobora kwihitiramo icyo bakeneye.

Kayitesi ati “Twe rero dukora ubuvugizi kugira ngo ayo mategeko avugururwe, kandi mu manama tumaze kujyamo nuko abashinzwe kuvugurura amategeko bagaragaza ubushake no kumva ibyo bibazo.

Muri iyi nama abatanze ibitekerezo baca mu miryango ya Sosiyete civile itandukanye, bashimye abakoze ubu bushakashatsi.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo, bavuga ko bakomerewe no kumvikana n’abo basanzwe bavugana kubera ko baba bambaye udupfukamunwa, kandi akenshi bumva iyo bareba umubwa w’uvuga.

Bati ” ubu ntibishoboka ko twumvikana kubera ko tuba twambaye agapfukamunwa, kandi sutinya kukavanamo ngo ntabwo dushaka kurenga ku mabwiriza ya leta yo kwirinda Covid19.” Kuri iki kibazo barasaba ubuvugizi ngo higwe uko bakoroherezwa.

Banasabye ko hashyirwaho abantu babafasha mu kugera ku butabera no kwa muganga kuburyo buboroheye, kuko ahenshi bibagora gusobanurira inzego ibibazo byabo, nk’igihe bahohohotewe, cyangwa se gusobanura uburwayi igihe bari kwa muganga.

Ubu bushakashatsi butarapfundikirwa kubera ko bagiye bakomwa mu nkokora n’ibibazo byatejwe na Corona Virusi, uyu muryango uzakomeza kubunononsora, bakazabutangaza mu minsi iri imbere.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKugendera ku mategeko bikwiye kuba umuco- CERULAR
Next articleKayonza: Bibasaba kurira ibiti no guterera imisozi ngo bavugire kuri telephone

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here