Home Amakuru Kuri uyu wa kabiri nibwo abayisilamu batangira ukwezi ko kwiyirizaza, sobanukirwa uku...

Kuri uyu wa kabiri nibwo abayisilamu batangira ukwezi ko kwiyirizaza, sobanukirwa uku kwezi

0
????????????????????????????????????

Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’ahandi henshi ku isi biteganijwe ko batangira igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa  Ramazani 2021   kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13 Mata 2021 (nk’uko bitangazwa na Arabiya Sawudite,) iki gisibo bikaba biteganyijwe ko kizarangira ku wa gatatu, tariki ya 12 Gicurasi 2021. Biteganijwe ko Eid al Fitr 2021 izizihizwa ku wa kane, tariki ya 13 Gicurasi 2021.   

Ni igisibo cya kabiri abasilamu bagiye gukora mu bihe bitoroshye byo kurwanya Covid-19 aho imisigiti yakira abantu bake kandi nabwo ntifunguye yose.

Igisibo cya Ramazani ni iki?

Ramazani ni ukwezi kwa 9 ku ndangaminsi (calendar)  ya kisilamu / Kalendari ya Hijri. Iminsi igize uku kwezi igenda itandukana kuko ibarirwa  hagati y’iminsi 29 na 30 bitewe n’ukuboneka ku kwezi kwa Shawwal( Ukwezi kwa curi) kuganisha ku munsi mukuru wa Eid ul Fitr uba taliki  1 ya Shawwal (Ukwezi kwa cumi ku ngengabihe ya kisilamu). Ramazani ni imwe mu nkingi eshanu z’ubuyisilamu kandi muri uku kwezi gutagatifu, nibwo igitabo gitagatifu cya Koran abasilamu bagenderaho  cyahishuriwe bwa mbere Intumwa Muhamadi. Ijambo ‘Ramadhan’ rikomoka mu mu rurimi rw’icyarabu ‘Ramad / Ramida’ bisobanura ubushyuhe bukabije cyangwa amapfa. Ijambo Ramazani rero risobanura kwirinda kurya no / cyangwa kunywa ikintu cyose kuva bucyeye kugeza bwije.

Gusiba muri uku kwezi ni itegeko ku bayisilamu bose

Amamiliyoni y’abayisilamu ku isi yubahiriza igisibo kuva umuseke utambitse kugeza bwije mu kwezi kose kwa Ramazani kuko uku kwezi kwera cyane ku bayisilamu bose.

Ijambo Kwiyiriza ubusa rifite amagambo atandukanye mundimi zitandukanye kwisi. Bizwi nka ‘ayuno’ mu cyesipanyoli, ‘Jeûne’ mu gifaransa, ‘Perhiz’ mu giturukiya, ‘صوم / صيام’ mu cyarabu na ‘Puasa’ muri Indoneziya na Maleziya. Ijambo ‘Sawm / Siyam’ (صوم / صيام) risobanura kwirinda cyangwa kwirinda ikintu runaka. Bisobanura kwirinda ibiryo, ibinyobwa, imibonano mpuzabitsina n’ibindi byose byica igisibo hagamijwe gusa kumvira amategeko y’Imana.

 Umuntu wese uhakana iyi nshingano yo kwiyiriza ubusa muri Ramazani ntabwo akomeza kuba Umuyisilamu.

Ibiryo biribwa mbere y’uko bucya  bizwi nka ‘Suhoor’ naho ibiryo biribwa nyuma izuba rirenze bizwi nka ‘Iftar’.

Kwiyiriza ubusa byabaye itegeko mu kwezi kwa Ramazani ku Bayisilamu bose bakuze mu mwaka wa kabiri wa Hijri (ku mwaka wa 2 Intumwa  y’Imana ivuye i Maka yimukiye i Madina).   Imana ibitegeka abayisilamu mu isura ya kabiri umurongo wa’183 (Surah Al-Baqarah: 2:183)

“Yemwe abizera! mutegetswe Kwiyiriza ubusa nk’uko byategetswe abababanjirije, kugira ngo mwige kubaha Imana no gukiranuka. ”

Ni inde usonewe kwiyiriza muri uku kwezi

Nubwo kwiyiriza ubusa muri Ramazani ari itegeko kuri buri Muyisilamu ushoboye, Hari abasonewe iki gikorwa barimo abarwayi ,Abari ku rugendo, Abagore bari mu mihango,abagore batwite cyangwa bonsa, abantu bageze mu zabukuru (niba kwiyiriza ubusa bibatera ikibazo),abana bataragera mu gihe cy’ubugimbi.

Ibintu byangiza Igisibo

Ibintu bitesha agaciro igisibo cy’umuntu ni:

Imiti ifashwe iciye mu mazuru cyangwa mumatwi, Kuruka nkana, kumira amazi bitunguranye akamanuka mu muhogo, gusohora kubera guhura n’umugore cyangwa kumwifuza, Kumira ibintu,Kunywa itabi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDRC: Hatangajwe guverinoma nshya igizwe cyane n’abakiri bato
Next articleTwitter yemeje igihugu kizabamo icyicaro cyayo muri Afurika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here