Home Amakuru DRC: Hatangajwe guverinoma nshya igizwe cyane n’abakiri bato

DRC: Hatangajwe guverinoma nshya igizwe cyane n’abakiri bato

0

Ku wa mbere tariki ya 12 Mata, Minisitiri w’intebe Jean Michel Sama Lukonde yashyize ahagaragara guverinoma ye igizwe n’abaminisitiri 55. Ku itegeko rya perezida rishyiraho iyi kipe guverinoma isomwa n’umuvugizi w’umukuru w’igihugu, Kasongo Mwema, wo mu ngoro y’igihugu ari nawe minisitiri w’itangazamakuru.

Mbere, Minisitiri w’intebe Sama yari yatanze, imirongo guverinoma ye nshya y’ubumwe izibandaho birimo kugabanya umubare w’abasanzwe bagize guverinoma y’iki gihugu, kuba irimo abagore n’urubyiruko ku bwinshi, guhagararira igihugu no guhuriza hamwe ingufu za politiki.

Kuri uyu wambere Minisitiri Sama Lukonde yatangaje imibare y’abagize guverinoma ye ku buryo bukurikira,  abagore barimo ku kigero cya 27%, impuzandengo y’imyaka y’abagize iyi guverinoma ni 47, iyi guverinoma irimo abaminisitiri bashya ku kigero cya  80%.

Ibyihutirwa iyi guverinoma izitaho nkuko Sama abitangaza ni “Umutekano, Ubuzima, Uburezi, Ubutabera, Ubuhinzi, Uburobyi & Ubworozi, Ubukungu, inzira y’amatora, Ibikorwa Remezo n’ikoranabuhanga “

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleWhat’s the fate of sports personalities who contracts were terminated?
Next articleKuri uyu wa kabiri nibwo abayisilamu batangira ukwezi ko kwiyirizaza, sobanukirwa uku kwezi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here