Home Imikino Mashami yahamagaye abakinnyi 8 bakina i Burayi asiga Sugira

Mashami yahamagaye abakinnyi 8 bakina i Burayi asiga Sugira

0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi Mashami Vincent, yahamagaye ikipe itegura imikino ya gishuti yiganjemo amasura mashya arimo benshi bakina ku mugabane w’Uburayi barangajwe imbere na Kevin Monnet Paque wa Saint Etiennes mu cyiciro cyambere mu bufaransa.

Ikipe umutoza Mashami Vincente yahamagaye ntigaragaramo amazina asanzwe amenyerewe nka Ombolenga Fitina wa APR FC, Manishimwe Emmanuel (APR FC) na Sugira Erneste(Rayon sport).

Mu ikipe yahamagawe kuri uyu mugoroba kandi umuzamu Kwizera Olivier wari usanzwe ari nomero yambere mu ikipe y’Igihugu ntiyahamagawe n’uwa kabiri kuri uyu mwanya Kimenyi Yves, nawe ntiyahamagawe. Mu izamu hajemo amazina mashya abiri arimo BUHAKE TWIZERE Clément ukinira Strommen IF yo mu gihugu cya Norvege na NTWARI Fiacre ukinira Marbines fc yo mu Rwanda,

Abakinnyi 8 bahamagawe bakina ku mugabane w’Uburayi ni RWATUBYAYE Abdul (Shkupi FK, Macedonia), NIRISARIKE Salomon (URARTU FC, Armenia), NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France), BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze, Belgium), RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden),KEVIN Monnet Paque (St Etienne, France),AMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium) na BUHAKE TWIZERE Clément (Strommen IF, Norway).

Urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe

ABANYEZAMU:. MVUYEKURE Emery (Tusker FC, Kenya)2. NDAYISHIMIYE Eric (AS Kigali)3. BUHAKE TWIZERE Clément (Strommen IF, Norway)4. NTWARI Fiacre (Marine FC) ,AMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

ABUGARIZI : RWATUBYAYE Abdul (Shkupi FK, Macedonia), NIRISARIKE Salomon (URARTU FC, Armenia)7. MANZI Thierry (APR FC)8. MUTSINZI Ange (APR FC)9. BAYISENGE Emery (AS Kigali)10. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)11. RUKUNDO Dennis (Police FC, Uganda)12. ISHIMWE Christian (AS Kigali)13. RUTANGA Eric (Police FC)14. IRADUKUNDA Eric (Police FC)15. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France), RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden),

ABO HAGATI: NIYONZIMA Olivier (APR FC)17. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)18. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)19. BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze, Belgium)20. HAKIZIMANA Muhadjir (AS Kigali)21. MANISHIMWE Djabel (APR FC)22. TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)23. SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

AB’IMBERE: NSHUTI Savio Dominique (Police FC)25. KWITONDA Alain (BUGESERA FC)26. KAGERE Medie (Simba SC, Tanzania)27. TWIZERIMANA Onesme (Musanze FC)28. TUYISENGE Jacques (APR FC)29. IRADUKUNDA Jean Bertrand (Gasogi United)30. MUGUNGA Yves (APR FC)31. BYIRINGIRO Lague (APR FC)32. KEVIN Monnet Paque (St Etienne, France)33. MICO Justin (Police FC)34. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBizimana Djihadi yabonye indi kipe i Burayi
Next articleAbakatiwe burundu bazajya bahabwa iminsi 14 y’ikiruhuko bayimarane n’imiryango yabo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here