Home Amakuru Abakatiwe burundu bazajya bahabwa iminsi 14 y’ikiruhuko bayimarane n’imiryango yabo

Abakatiwe burundu bazajya bahabwa iminsi 14 y’ikiruhuko bayimarane n’imiryango yabo

0

Abagororwa bakatiwe igihano cyo gufungwa burundu muri Zambiya vuba aha baratangira kwishimira ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri cyo gusura imiryango yabo ariko iyi minsi ikajya ihabwa “abitwaye neza”.

Itegeko rishya ryashyizweho umukono na Perezida Edgar Lungu rizaha impushya z’ikiruhuko imfungwa zatoranijwe bikemeza ko nta kibazo zateza umuryango rusange.

Abagaragaza ko bicujije kandi bakitandukanya n’ubugizi bwa nabi bazarekurwa nk’uko komiseri mukuru wa Zambiya, Chisela Chileshe abitangaza.

Yavuze ariko ko abagororwa bazahabwa amahirwe nk’aya mu gihe ikigo cy’imfungwa n’abagororwa cya Zambiya kibasabye mu nyandiko

Perezida Lungu ati: “Niba bakoze icyaha, uruhushya rwabo ruhita rukurwaho ako kanya.”

Yongeyeho ati: “Komiseri Mukuru afite uburenganzira bwo guha imfungwa igihe cyo kujya gusura umuryango no gukemura ibibazo by’umuntu ku giti cye, iki gihe cyagenwe gitangwa n’ibiro bya Komiseri Mukuru w’amagereza bitewe n’ibihe.”

Bamwe mu Banyazambiya kuri Twitter banenze itegeko rishya baryita “umunsi mukuru” ku bagizi ba nabi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMashami yahamagaye abakinnyi 8 bakina i Burayi asiga Sugira
Next articleAbaganga ba OMS/WHO bashinjwa gusambanya abagore bavura ku gahato
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here