Home Amakuru Mike Tyson agiye kuba ambasaderi w’Urumogi rwa Malawi

Mike Tyson agiye kuba ambasaderi w’Urumogi rwa Malawi

0

Minisiteri y’ubuhinzi ya Malawi yandikiye Mike Tyson wahoze ari umukinnyi w’iteramakofe wanakoze amateka amuri uyu mukino imusaba kuyibera ambasaderi w’igihingwa cy’urumogi.

Minisitiri Lobin Lowe yavuze ko kwemeza ikoreshwa ry’urumogi muri iki gihugu mu mwaka w’2020 byatanze amahirwe ku rwego mpuzamahanga.

Minisiteri isaba ko Ishyirahamwe ry’abakoresha urumogi muri Amerika ryokorohereza amasezerano ya Tyson n’iki gihugu.

Bwana Lowe agira ati: “Malawi ntishobora kujya ku isoko ry’urumogi rya Leta zunze ubumwe za Amerika yonyine, kuko inganda zaho zigoye bisaba ubufatanye. Ndashaka rero kugushyiraho, Bwana Mike Tyson, ukuba ambasaderi w’ikigo gishinzwe ikoreshwa ry’urumogi cya Malawi.”

Tyson asanzwe ari rwiyemezamirimo ushora imari nini mu mirima y’urumogi muri Amerika.

Ibitangazamakuru byo muri Malawi bitangaza ko ko Tyson yari ategerejwe muri Malawi mu cyumweru gishize ariko uruzinduko rwe rusubikwa ku mpamvu zitaramenyekana.

Ibihugu by’Afurika byinshi byafataga urumogi nk’ikizira ariko ubu biragenda bihinduka kuko ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda byakomoye ikoreshwa ryarwo ku mpamvu zitandukanye zirimo ubuvuzi n’ubushakashatsi.

N’ubwo byinshi mu bihugu bya Afurika bimaze kwemera ikoreshwa ry’urumogi, Malawi nicyo gihugu cyambere giteye intambwe yo gushyiraho icyamamare ku Isi ngo kibafashe kurwamamaza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKenya: basabwe gushaka uko bakora imibonano mpuzabitsina nta dukingirizo kuko twabuze
Next articleKarim Benzema yakatiwe gufungwa umwaka

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here