Ku mugoroba wo kuri uyu wa gtanu ikigo cy’igihugu giahinzwe guteza imbere ubuzima RBC, kigiye guha abantu bajya gususurukira mu mu gisimenti udukingirizo tw’ubuntu.
Iki kigo kivuga ko kuri uyu mugoroba aribwo gitangira gukwikrakwiza udukingirizo muri aka gace .
Mu butumwa iki kigo cyatangaje kivuga ko iki gikorwa cyo gutanga udukingirizo kitari burangire uyu munsi kuko kizakomeza mu mpera za buri cyumweru.
Abaturage b’umujyi wa Kigali bamaze igihe basabanira mu mihanda yo ku Gisimanti mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Bamwe mu baturage b’Umujyi wa Kigali ntibishimiye utubari turi muri iyi mihanda yafunzwe igahindurwa utubari bavuga ko habera ubusambanyi bw’urubyiruko.
Abandi bamaganye abamagana utubari turi muri aka gace bavuga ko kwirinda kw’abahari biri mu bushake bwabo kuko baba bafite imyaka y’ubukure.