Umutoni Jeannette umugore kimwe na bagenzi be, bavuga ko babangamiwe no kuba aho batuye hakigaragara bamwe mu bagore bumvishe nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo, bigatuma bakubitwa bitewe nuko baba basize ingo zabo n’abagabo babo, bakajya mu tubari.
aba babyeyo bo mu kagari ka Rukaragata umurenge wa Mushishiro mu karere ka muhanga, bavuga ko uko guta ingo, bibajyana mu buhehesi n’abandi bagabo, bituma abagabo babo basuzugurwa mu bandi.
Umutoni agira ati’’ujya kubona ukabona umugore agiye ku isanteri, akajya kwinywera n’abandi bagabo umugabo we akarinda ataha ataragera mu rugo ,ugasanga bibaviriyemo kurwana umugore agakubitwa ariko ari we wabigizemo uruhare’’.
Akomeza agira ati’’ abo bagore tubagira inama ariko ugasanga batumva ngo bahinduke, ingo zabo usanga zihoramo induru, amakimbirane kubera ko abo bagore bahora basinze ndetse ugasanga batita no ku ngo zabo’’.
Iki ni ikibazo kitagaragazwa n’abagore gusa kuko hari na bamwe mu bagabo bemeza ko kibangamye ndetse ko usanga hari imiryango gitezamo amakimbirane ahoraho, ubukene no gutandukana kwa hato na hato bikagira ingaruka ku bana babo.
Munyakayanza Balthazar nawe utuye muri aka gace avuga ko kwigisha ihame ry’uburinganire bikwiye guhoraho aba bagore bagahinduka. Agira ati’’ijambo uburinganire hari abaryitwaza bagasuzugura abagabo babo,ubwo rero tubona hari abantu bakwiye kujya babigisha bakabyumva neza’’.
Rudasingwa Jean Bosco umuyobozi w’umushinga uteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye no kubaka ubushobozi bw’umugore mu muryango Rwamrec avuga ko koko hari aho usanga abagore bahohotera abagabo, bitwaje ko babonye uburenganzira bwabo, ariko ngo si ukumva nabi ihame ry’uburinganire kuko ubwabyo ngo rirasobanutse
Agira ati’’Ni ukumva uburenganzira nabi hari abagore bumvise ko itegeko ribarengera kurusha abagabo, bakumva basubijwe uburenganzira bari barambuwe,ikindi nuko hari n’abagabo babonye ko abagore baje kubigaranzura ariko ubwabyo birasobanutse’’.
Akomeza agira ati’’ mu ihame ry’uburinganire ntaho uzasanga bavuga ngo umugabo niba ajya mu kabari n’umugore najyemo,niba umugabo asinda nawe asinde cyangwa niba umugabo akubita umugore umugore nawe amukubite, ahubwo icyo rivuga nuko niba umugabo ashobora kubaka umugore nawe abikore,niba atwara imodoka umugore nawe nayitware, ahubwo njye navuga ko bigendana n’imyitwarire isanzwe ntibakaribeshyere.’’
Umuyobozi w’ungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortunẻe, nawe yemera ko hari abagore bitwara nabi kubera kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Mukagatana agira ati’’imyumvire y’abantu burya ntabwo iba ingana,hari abumva vuba bakumva neza,hari abumva batinze ariko bakumva neza,ariko hari n’abandi ushobora kubwira ikintu bakacyumva uko kitari abo bake turabafite ariko n’ubwo tubafite ,ntabwo ari abo kureka, kandi ntabwo ducika intege zo gukomeza kubaganiriza.’’
Akomeza agira ati’’ ndetse uyu munsi tunabona n’ubuhamya bw’abantu bari bameze batyo ariko kubera ibyo biganiro tubaha bagahinduka bakaba bari mu nzira nziza, ndetse banagaruka bakaba beza kurusha abari basanzwe bari muri iyo nzira,icy’ingenzi rero ni ukubaganiriza.’’
Mu karere ka Muhanga uhabarurwa ingo 433 zibanye mu makimbirane mu harimo n’izo muri aka kagari ka Rukaragata.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne