Kuri uyu wa gatandatu habyutse amakuru menshi tariyo yemeza ko ikindi kirungo cyo muri Repubilika ya Congo nacyo cyarutse nyuma y’iminsi mike Nyiragongo irutse igakura mu byabo abaturage babarirwa mu bihumbi kikanangiza imitungo myinshi.
Guverinomaya Copngo yihutiye guhakana aya makuru ivuga ko nyuma yo kureba neza ikohereza indege mu gace ikirunga Nyamuragira giherereyemo basanze ari abantu batwikaga amakara bigatuma imyotsi myinshi ijya mu kirere hagakekwa ko ari ikirunga cyarutse.
Gusa mbere iyi Guverinoma yari yabanje kwemeza iruka rya Nyamuragira kuri uyu wa gatandatu ariko ivuga ko nta bukana bukomeye gifite kandi ko kiri kurukira ahantu hadatuye abantu kuko kirikuruka cyerekeza muri Pariki ya Virunga.
Nta yandi makuru arambuye guverinoma ya Congo iagaragza umwiroindoro w’abatwikaga amakara cyangwa icyatumye mbere yemeza ko Nyiragongo iri kuruka.