Polisi y’Igihugu niyo yasohoye itangazo rya Perezida Kagame, rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi batandukanye barimo CG Emmanuel K Gasana, uyuniwe mu polisi wambere wagize ipeti rya CG ( commissioner General) mu Rwanda.
Kuri ubu CG Gasana yayoboraga intara y’uburasirazuba nyuma yo kuyobora intara y’Amajyepfo. Yaherukaga imirimo y’igipolisi mu mwaka wa 2018.
Abandi bari abapolsi bakomeye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo CP Emmanuel Butera, CP Nshimiyimana Vianney, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.
Umukuru w’Iguhugu kandi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba ofisiye bakuru batanu(5),ba ofosiye bato 28 n’abapolisi bato 60.
Polisi y’Igihugu itangaza ko hanasezerewe abndi bapolisi barindwi (7) ku mpamvu z’uburwayi na batandatu (6) basezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye zitatangajwe.
Aba bapolisi boherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’igihe gito n’abasirikare bakuru bafite ipeteri rya jenerali 12 barimo na Gen Kabarebe James bagiye muri iki kiruhuko.