Umuvugabutumwa ari mu mazi abira nyuma yo gusaba abakirisitu be kumwishyura akabageza ku marembo y’ijuru aherereye mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’Igihugu cya Nigeria.
Umuvugabutumwa (Pastor) Ade Abraham, yarezwe kuri polisi n’umwe mu bayoboke be yatse akayabo k’amadolari 750 ni ukuvuga arenga ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda yo kugera ahaherereye amarembo y’ijuru mu gace ka Araromi-Ugbeshi.
Uyu muvugabutumwa yemereye BBC ko aribyo koko yabwiye abantu ko azi ahantu hari amarembo y’Ijuru ariko ko yabibabwiye amaze kubihishurirwa n’Imana akorera kugirango arebe uko abakirisitu be bizara, gusa we ngo nta muntu n’umwe yigeze yishyuza.
Ishyirahamwe ry’abakirisitu muri Nigeria ryasohoye itangazo ryamagana pasteri Ade Abraham , ndetse na polisi yo muri leta ya Ekiti yakusanyije ibirego byose biregwa uyu mu pasteri ivuga ko yatangiye gukora iperereza.
Urusengero rw’uyu mu pasteri uri gukorwaho iperereza rusanzwe rubarizwa ahitwa Kogi muri leta ka Kaduna ariko yimuriye urusengero rwe muri leta ya Ekiti mbere yuko atangira kuyobora ahantu mu rurembo rw’ijuru .
Bamwe mu bakoranaga na Pasiteri banamureze kuri polisi bavuga ko bo bamubonye mbere banga kumukurikira mu nzira yari arimo.
Pasiteri Ade Abraham, usanzwe uzwi nka Noah Abraham, aherutse kugaragara mu mashusho ategeka abayoboke be bafite abo mu miryango yabo baba ku mugabane w’Uburayi na Amerika kohereza amafaranga yo kubaka urusengero rwe.