Home Politike Bamporiki Edouard afungiwe iwe mu rugo kubera ruswa: ivuguruye

Bamporiki Edouard afungiwe iwe mu rugo kubera ruswa: ivuguruye

0

Amakuru yiriwe acicikana ku mbugankoranyambaga yemejwe n’urwego rw’ubugenzacyaha avuga ko uwari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’umuc n’urubyiruko Bamporiki Edouard yatawe muri yombi akekwaho icyaha cya ruswa. RIB vuga ko afungiwe iwe mu rugo mu gihe iperereza rigikomeje

Ikinyamakuru intego cyagerageje gushaka kumenya ukuri kw’iyi nkuru ariko nti byakunda kuko ari telefoni ya Minisitiri Bamporiki ntawe uyitaba ndetse n’abari hafi ye ntacyo babivugaho.

Mbere yuko RIB yemeza ko ifunguye Bamporiki iwe mu rugo habanje gucicikana amakuru menshi hagaragara n’ibibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko Bamporiki atisanzuye.

Kuri uyu wa kane kandi Minisitiri Bamporiki yagombaga kugaragara mu bikorwa byo kwibuka abazize Jenosie yakorewe abatutsi ku rwibutso rwa Kigali agatanga n’ikiganiro ariko nti yigeze agaragara ahabereye ibi bikorwa ibi nabyo byatije umurindi abahamya aya makuru.

RIB yemeje ko amakuru yavugwaga aku mbugankoranyambaga n’ibimenyeso byatangwaga bitari ibihuha ko Bamporiki afunzwe

Itabwa muri yombi rya minisitiri Bamporiki rije rikurikira kandi ifatwa ry’uwari ukuriye ibikorwa bya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, muri ibi bikorwa bya Miss Rwanda, Leta yinjiramo iciye mu biro bya minisitiri Bamporiki kuko ari nawe wahaga ibiganiro abahatanira ikamba rya Miss Rwanda ahagarariye minisiteri y’urubyiruko.

Minisitiri Bamporiki yaba atawe muri yombi hagiye gushira imyaka itatu atangarije Perezida Kagame ko ategwa imitego myinshi n’abashaka kumukura ku kazi.

Mu gihe Minisitiri Bamporiki yaba atawe muri yombi azira ruswa yaba abaye uwa kabiri mu bagize guverinoma waba uzize ruswa kuko Munyakazi Isaac wari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi nawe yahamwe n’icyaha cyo kwakira ruswa y’ikigo cy’ishuri nyuma yo kwirukanwa muri guverinoma.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePasiteri aca abakirisitu be amafaranga ngo ajye kubereka amarembo y’ijuru
Next articlePerezida Kagame yirukanye Bamporiki Edouard muri guverinoma
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here