Home Uncategorized Perezida Kagame niwe warokoye inka z’abaturiye pariki ya Gishwati

Perezida Kagame niwe warokoye inka z’abaturiye pariki ya Gishwati

0

Perezida Kagame avuga ko byamusabye kwihamagarira abayobozi kugirango bakemure ikibazo cy’inyamaswa yaryaga inka z’abaturage baturiye pariki ya Gishwati mu Karere ka Nyabihu.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya babiri baherutse kwinjira muri Guverinoma mu mpanuro yabahaga anaziha n’abandi bayobozi basanzweho.

Perezida Kagame, yavuze ibi ubwo yagarukaga ku makosa y’abayobozi atandukanye anagaruka kuri iyi nyamaswa.

“Nkurikira imbugankoranyambaga kenshi, mu minsi ishize nabonyeho abaturage batakamba bavuga inyamaswa zabamariye amatungo hafi na Gishwati.” Perezida Kagame akomeza avuga ko atigeze yihanganira ibi bintu.

“ Nahise mpamagara abayobozi mpereye ku bashinzwe umutekano mbabaza niba baba aho hantu niba n’icyo kibazo bakizi bansubiza ko bakizi, abayobozi bose nabajije bambwiye ko bakizi kuva mu mwaka wi 2019, banambwira ko kuva icyo gihe hamaze gupfa amatungo arenga 50.”

Perezida Kagame akomeza yibaza ukuntu iki kibazo cyananiye abayobozi mu gihe kingana n’imyaka 3.

Ku mugoroba wo ku wa kane w’icyumweru gishize nibwo hatangajwe ko harashwe inyamaswa yo mu bwoko bw’imbwebwe bivugwa ko ariyo yari imaze igihe irya amatungo y’abaturage baturiye pariki ya Gishwati.

Mbere yo kurasa iyi nyamaswa hari hagaragaye amajwi menshi y’abaturage batabaza ubuyobozi kubakiza iyi nyamaswa kuko batari bakamenye n’iyariyo.

Umwe mu baturage abicishije ku mbugankoranyambaga yagize ati “ Ndambiwe kubyukira ku butumwa bumbwira ko hari inyana zapfuye zishwe n’iyo nyamaswa.”

https://twitter.com/Ngabo_Karegeya/status/1488760372408553472
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunyamakuru Mutesi Scovia mu rubanza rutamenyerewe mu Rwanda
Next articleUmwuzukuru wa Arap Moi wayoboye Kenya igihe kirekire arabunza akarago
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here