Mu ruzinduko rw’akazi ari mu gihugu cya Congo, Perezida w’Ubufaransa yasabye abayobozi b’iki Gihugu n’abaturage bacyo kutagira uwo bitwaza kuko kuva mu mwaka wi 1994 bananiwe gusubiza igihugu cyabo ku murongo.
Ibi Perezida Macron, yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru yahuriyemo na mugenzi we wa Congo Felix Tshisekedi kuri uyu wa gatandatu.
Perezida Macron, yavuze ko ibibazo biri muri Congo bihera mu mwaka wi 1994 kandi ko kuva icyo gihe abanye Congo “Bananiwe kugira igihugu cyigenga,igisirikare gikomeye, kugarura umutekano n’ubutegesti buhamye. Uko ni ko kuri nta mpamvu yo gushaka undi mu bigerekaho.”
Macron akomeza abwira abanye Congo ko bafite igihe cyo kwisubiraho bakaba bakongera kubaka igihugu cyabo.
Ku bijyanye n’intambara iki gihugu kirimo n’umutwe wa M23, Perezida Macron, yasabye abaturage b’iki gihugu gutegereza taliki ya 7 Werurwe, italiki umutwe wa M23 wahaye umuhuza muri iki kibazo, Perezida wa Angola, Laurenco, uvuga ko M23, izaba yahagaritse intambara. Macron kandi yasabye abanye Congo kudakemuza ibibazo intamabara avuga ko uburyo bw’ibiganiro aribwo bwiza kandi burambye.
Abanyamakuru b’abanye Congo, bari muri iki kiganiro bahatiriye Perezida Macron, kuvuga ko u Rwanda rufasha uyu mutwe abasubiza ko yabivuze kandi ko M23 ifite abayifasha benshi.
Perezida Macron yemereye inkunga abakuwe mu byabo n’iyi ntamabra ingana na miliyoni 34 z’amadolari.