Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi, yiyemeje gufata ingamba zikomeye kugira ngo ihoshe ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo “burundu”.
Imitwe yitwaje intwaro irenga 120 – harimo n’iy’abanyarwanda, Aburundi na Uganda – ikorera mu burasirazuba, bigatuma igice kinini cy’akarere kitagira amategeko.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku murwa mukuru wa Kinshasa, bwana Tshisekedi yagize ati: “Ndimo gushakisha ibisubizo bifatika bizadufasha gukemura iki kibazo mu burasirazuba burundu.”
Bwana Tshisekedi yabaye perezida wa DR Congo mu 2019 binyuze mu matora yaciye mu mucyo bwambere mu myaka hafi 60 kibonye ubwigenge.
Facebook Comments Box